English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byasaga nko kwasa ikibonobono: Mukura VS  yasuzuguwe na Gorilla,Gasogi United yahennye mu bakwe.

Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-2025, yari yakomeje aho  Gorilla FC yari yakiriye  Mukura VS naho  Bugesera FC yakiriye Gasogi United i Bugesera.

Ikipe ya Gorilla FC yari yuzuye hose nta bakinnyi yaburaga. Intwaro zabo zose yazibanje mu kibuga harimo: Muhawenayo God, Rutanga Eric, Mussa Omar, Ruhumuriza Patrick, Uwimana Kevin, Murdah Victor, Nduwimana Kevin, Nishimwe Blaise, Kalenzo Alex, Irakoze Darcy na Cedric Mavugo.

Ni mugihe iyi kipe yari yaturutse mu Karere ka Huye  yabanjemo: Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Abdul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Niyonizeye Freda, Jordan Dibimba, Irumva Justin, Hende Sunzu Bonheu utibagiwe na  Mensah Roateng.

Uyu mukino ikipe ya Gorilla FC yaje  yawiteguye cyane, byaje no kubahira  bitewe n’umuvuduko abakinnyi ba a Gorilla bari bafite maze ku munota wa 10 gusa, Gorilla FC iba ibonye igitego. Uko ni igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri mukura VC yaje yariye karungu maze kumunota 52 gusa Mensah Boateng aba ahagurukije abafana ba Mukura VS.

Ibi byasaga nko gukora mujisho ikipe ya Gorilla, kuko byatumye yatakana imbara byaje no kuyihira ubwo ku munota wa  70 yaje kwitsindira igitego cyayo cya kabiri, inashimangira itsinzi ku wa76  ubwo Bobo Camara yacaga murihumye abakinnyi ba Mukura VS.

Ibitego bitatu bya Gorilla kuri kimwe cya Mukura VS ni na byo byasoje umukino nuko Gorilla FC igira amanota 10 iyanganya na Police FC.

Mu wundi mukino wabereye mu Karere ka Bugesera, Bugesera FC yaguye miswi na Gasogi United Ubusa ku busa, benshi batangira kwibaza ku mashagaga Gasogi yatangiranye, none mu manota atandatu ikaba imaze gusaruramo rimwe gusa.

Kugeza ubu  Police ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo  rwa Shampiyona y’u Rwanda,aho ifite amanota 10, Gorilla FC ni iya kabiri n'amanota 10, Gasogi United ni iya Gatatu n'amanota 8, Rutsiro ni iya kane n'amanota 7, AS Kigali na Mukura nazo zifite amanota 7.

Nsengimana donation.



Izindi nkuru wasoma

Manchester City ntiyabashije kwikura imbere ya Newcastle United.

Byasaga nko kwasa ikibonobono: Mukura VS yasuzuguwe na Gorilla,Gasogi United yahennye mu bakwe.

Rayon sports ihaye isomo rya ruhago Gasogi United, KNC ntaruvugiro afite.

Bisobanuye iki kuba RIB yahaBisobanuye iki kuba RIB yahampagaye umukinnyi ukomeye wa Gasogi United

Rutsiro:Abaturiye n'abakorera muri Pariki ya Gishwati-Mukura barishimira ibyiza imaze kubagezaho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 07:53:00 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byasaga-nko-kwasa-ikibonobono-Mukura-VS--yasuzuguwe-na-GorillaGasogi-United-yahennye-mu-bakwe.php