Byasaga nko kwasa ikibonobono: Mukura VS yasuzuguwe na Gorilla,Gasogi United yahennye mu bakwe.
Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-2025, yari yakomeje aho Gorilla FC yari yakiriye Mukura VS naho Bugesera FC yakiriye Gasogi United i Bugesera.
Ikipe ya Gorilla FC yari yuzuye hose nta bakinnyi yaburaga. Intwaro zabo zose yazibanje mu kibuga harimo: Muhawenayo God, Rutanga Eric, Mussa Omar, Ruhumuriza Patrick, Uwimana Kevin, Murdah Victor, Nduwimana Kevin, Nishimwe Blaise, Kalenzo Alex, Irakoze Darcy na Cedric Mavugo.
Ni mugihe iyi kipe yari yaturutse mu Karere ka Huye yabanjemo: Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Abdul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Niyonizeye Freda, Jordan Dibimba, Irumva Justin, Hende Sunzu Bonheu utibagiwe na Mensah Roateng.
Uyu mukino ikipe ya Gorilla FC yaje yawiteguye cyane, byaje no kubahira bitewe n’umuvuduko abakinnyi ba a Gorilla bari bafite maze ku munota wa 10 gusa, Gorilla FC iba ibonye igitego. Uko ni igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 1-0.
Mu gice cya kabiri mukura VC yaje yariye karungu maze kumunota 52 gusa Mensah Boateng aba ahagurukije abafana ba Mukura VS.
Ibi byasaga nko gukora mujisho ikipe ya Gorilla, kuko byatumye yatakana imbara byaje no kuyihira ubwo ku munota wa 70 yaje kwitsindira igitego cyayo cya kabiri, inashimangira itsinzi ku wa76 ubwo Bobo Camara yacaga murihumye abakinnyi ba Mukura VS.
Ibitego bitatu bya Gorilla kuri kimwe cya Mukura VS ni na byo byasoje umukino nuko Gorilla FC igira amanota 10 iyanganya na Police FC.
Mu wundi mukino wabereye mu Karere ka Bugesera, Bugesera FC yaguye miswi na Gasogi United Ubusa ku busa, benshi batangira kwibaza ku mashagaga Gasogi yatangiranye, none mu manota atandatu ikaba imaze gusaruramo rimwe gusa.
Kugeza ubu Police ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda,aho ifite amanota 10, Gorilla FC ni iya kabiri n'amanota 10, Gasogi United ni iya Gatatu n'amanota 8, Rutsiro ni iya kane n'amanota 7, AS Kigali na Mukura nazo zifite amanota 7.
Nsengimana donation.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show