English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon sports ihaye isomo rya ruhago Gasogi United, KNC ntaruvugiro afite.

Uyu mukino Gasogi United yari yakiriyemo Rayon sports  warumaze iminsi uvugwa  hirya no hino ku mbugankoranyambaga, aho abafana b ‘amakipe atandukanye n’abakunda siporo bose muri rusange  bari babukereye  baje kwihera ijisho uyu mukino, ukaba warangiye  Gasogi United itakaje amanota atatu.

Mbere y’uko Rayon sports ikina na Gasogi United yarimaze gukina imikino ibiri yose nta numwe yigeze ibonamo amanota atatu, doreko yose yayinganije.

Rutahizamu ukomeye cyane ukomoka muri Uganda Charles BBaale  niwe  watsindiye igitego kimwe rukumbi cyahesheje Rayon Sports amanota atatu  ya mbere  muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024-2025.

 Rayon Sports itsinze Gasogi United y'abakinnyi 10 igitego 1-0, ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona ndetse igira amanota atanu mu mikino itatu imaze gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Iyi Gasogi United yari yaje ifite amashagaga yo gutsinda Rayon Spots ifite amanota arindwi inganya na Rutsiro FC ya mbere ndetse na AS Kigali ya gatatu.

Mu yindi mikino y'Umunsi wa Kane yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1, AS Kigali yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa naho Amagaju FC yaje gutsindwa na Musanze FC ibitego 3-0.

 

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rayon sports ihaye isomo rya ruhago Gasogi United, KNC ntaruvugiro afite.

Bisobanuye iki kuba RIB yahaBisobanuye iki kuba RIB yahampagaye umukinnyi ukomeye wa Gasogi United

Ibigo bya Leta bibyara inyungu byasabwe gufatira isomo ku bigo byikorera

François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club

Umunya-Brésil Robertinho ashobora gutangazwa nk'umutoza mushya wa Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 22:52:20 CAT
Yasuwe: 46


Comments

By MANZI on 2024-09-21 17:08:03
 Ni byiza rayon ituraje neza



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-sports-ihaye-isomo-rya-ruhago-Gasogi-United-KNC-ntaruvugiro-afite.php