Rayon sports ihaye isomo rya ruhago Gasogi United, KNC ntaruvugiro afite.
Uyu mukino Gasogi United yari yakiriyemo Rayon sports warumaze iminsi uvugwa hirya no hino ku mbugankoranyambaga, aho abafana b ‘amakipe atandukanye n’abakunda siporo bose muri rusange bari babukereye baje kwihera ijisho uyu mukino, ukaba warangiye Gasogi United itakaje amanota atatu.
Mbere y’uko Rayon sports ikina na Gasogi United yarimaze gukina imikino ibiri yose nta numwe yigeze ibonamo amanota atatu, doreko yose yayinganije.
Rutahizamu ukomeye cyane ukomoka muri Uganda Charles BBaale niwe watsindiye igitego kimwe rukumbi cyahesheje Rayon Sports amanota atatu ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2024-2025.
Rayon Sports itsinze Gasogi United y'abakinnyi 10 igitego 1-0, ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona ndetse igira amanota atanu mu mikino itatu imaze gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.
Iyi Gasogi United yari yaje ifite amashagaga yo gutsinda Rayon Spots ifite amanota arindwi inganya na Rutsiro FC ya mbere ndetse na AS Kigali ya gatatu.
Mu yindi mikino y'Umunsi wa Kane yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1, AS Kigali yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa naho Amagaju FC yaje gutsindwa na Musanze FC ibitego 3-0.
Nsengimana Donatien.
Comments
By MANZI on 2024-09-21 17:08:03
Ni byiza rayon ituraje neza
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show