Bugesera FC yasinyishije habineza Fils François ku masezerano y’imyaka Itatu.
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yasinyishije Habineza Fils François, wakiniraga Etoile de l’Est, ku masezerano y’imyaka itatu. Iyi kipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ibitangaje mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2025 riri kugana ku musozo, aho rifunga saa yine z’ijoro kuri uyu wa Gatanu.
Habineza abaye umukinnyi wa gatatu mushya wiyongereye muri Bugesera FC muri iyi mpeshyi y’igura n’igurisha, nyuma ya myugariro Eric Ngendahimana watijwe na AS Kigali kugeza umwaka w’imikino urangiye na Dushimimana Eric, wakiniraga La Jeunesse, wasinye amasezerano y’imyaka ine.
Hari kandi icyizere ko iyi kipe ishobora kongeramo rutahizamu ukomoka muri Nigeria, umaze igihe mu igeragezwa.
Bugesera FC, iri ku mwanya wa 16 nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona, izatangira imikino yo kwishyura yakirwa na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 8 Gashyantare 2025 saa cyenda zuzuye. Ni umukino uzaba ari ingenzi cyane kuri iyi kipe ishaka kwitwara neza mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show