English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo i Bruxelles

Umuhanzi Bruce Melodie na DJ Marnaud bategerejwe i Bruxelles mu Bubiligi mu gitaramo giteganyijwe kuba  ku wa 6 Nyakanga 2024 aho kugeza ubu abafana b'aba b'Abanyamuziki batangiye kugura amatike ku bwinshi kugirango bazabashe kwitabira icyo gitaramo.

Iki gitaramo cyaterekerejweho nyuma yo kubona Bruce Melodie atari mu bazitabira iserukiramuco 'One Love Africa Music' riteganijwe  kubera muri Suede kuva ku wa 5-7 Nyakanga 2024.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande  azitabira nyuma yo kuva mu Bwongereza aho azataramira ku wa 25 Gicurasi 2024. Aha azataramana n'abarimo Elemenent Eleeeh basanzwe banakorana muri 1:55Ltd.

Ku rundi ruhande DJ Marnaud bazataramana mu Bubiligi we ahaheruka mu gitaramo cyabaye muri Werurwe 2019.

Iki gitaramo cy'aba banyamuziki kiri gutegurwa Team Production imaze kubaka izina mu bijyanye no gutegura ibitaramo.



Izindi nkuru wasoma

Bruce Melodie yavuze uko yahanganaga n'abavugaga ko afite isura idashamaje.

Melodie akumbuye Yago: “Ndamukumbuye, ariko nkumbuye uko yari ameze mu bihe byashize”

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

The Ben yatangaje ko yateguye igitaramo kizabera muri Kigali Convention Center.

Tems Agiye Gutaramira i Kigali: Igitaramo Cya "Born in the Wild World Tour’’.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-07 11:26:27 CAT
Yasuwe: 481


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-na-DJ-Marnaud-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-Bruxelles.php