English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo i Bruxelles

Umuhanzi Bruce Melodie na DJ Marnaud bategerejwe i Bruxelles mu Bubiligi mu gitaramo giteganyijwe kuba  ku wa 6 Nyakanga 2024 aho kugeza ubu abafana b'aba b'Abanyamuziki batangiye kugura amatike ku bwinshi kugirango bazabashe kwitabira icyo gitaramo.

Iki gitaramo cyaterekerejweho nyuma yo kubona Bruce Melodie atari mu bazitabira iserukiramuco 'One Love Africa Music' riteganijwe  kubera muri Suede kuva ku wa 5-7 Nyakanga 2024.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande  azitabira nyuma yo kuva mu Bwongereza aho azataramira ku wa 25 Gicurasi 2024. Aha azataramana n'abarimo Elemenent Eleeeh basanzwe banakorana muri 1:55Ltd.

Ku rundi ruhande DJ Marnaud bazataramana mu Bubiligi we ahaheruka mu gitaramo cyabaye muri Werurwe 2019.

Iki gitaramo cy'aba banyamuziki kiri gutegurwa Team Production imaze kubaka izina mu bijyanye no gutegura ibitaramo.



Izindi nkuru wasoma

Ibidasanzwe mu mpera za Mata: Abakozi ba Leta n’abikorera bagiye kuruhuka byeruye

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Nyuma y’igihe arembeye muri Amerika, agiye gutungurana mu gitaramo gikomeye i Kampala

Bruce Melodie yambariye urugamba rwo kwegukana igihembo kiruta ibindi muri Africa

King Saha yigaramye ibivugwa ko yasebeje Ishyaka NRM mu gitaramo cyavuyemo imvururu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-07 11:26:27 CAT
Yasuwe: 582


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-na-DJ-Marnaud-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-Bruxelles.php