Boris Johnson yemereye Ukraine izindi nkunga mu bya gisirikare
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, mu ruzinduko yagiriye muri Ukraine, yahuye na Perezida w’iki gihugu, Volodymyr Zelenskiy, kuri uyu wa Gatatu mu gihe yifatanya na cyo mu kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge. Yacyijeje ko u Bwongereza buzagitera inkunga mu bya gisirikare izafasha mu guhangana n’u Burusiya.
Iyo nkunga ya miliyoni 54 z’ama-pound, izaba igizwe na drone 2000 n’amasasu kabuhariwe ibyo yahamije ko bizafasha Ukraine kwihagararaho no kkurwanya ingabo z’u Burusiya nk’uko byatangajwe na Reuters.
Ati “U Bwongereza buzakomeza gushyigikira inshuti zacu z’Abanya-Ukraine. Nizeye ko Ukraine ishobora kandi izatsinda iyi ntambara.”
Boris Johnson yatangaje ibi mu gihe asigaranye ibyumweru bitageze kuri bibiri ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, bitewe n’uko aherutse kweguzwa kugeza ubu hakaba hari gushakishwa ugomba kumusimbura.
Abakandida babiri bagomba kuzavamo umusimbura ni umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Liz Truss na Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’Imari. Na bo biyemeje kuzakomeza gufasha Ukraine.
Ibyavuye mu ihiganwa ku muntu uzasimbura Boris Johnson bizatangazwa ku wa 5 Nzeri uyu mwaka.
Truss kuri uyu wa Gatatu yavuze ko azashyigikira Ukraine cyane naramuka abaye Minisitiri w’Intebe.
Ni ku nshuro ya gatatu Boris Johnson agiriye uruzinduko muri Ukraine kuva intambara irwana n’u Burusiya itangiye muri Gashyantare uyu mwaka.
Uru ruzinduko rw’uyu munsi ni urwa nyuma ari kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show