DR Congo:Minisitiri yeguye nyuma y'icyumweru kimwe gusa atangiye imirimo
Stéphanie Mbombo Muamba wari umaze icyumweru kimwe atangiye imirimo nka minisitiri ushinzwe ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije yeguye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite nk’uko byemejwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe wa DR Congo.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, Mbombo yavuze ko yafashe uwo mwanzuro uremereye ku mpamvu zanjye bwite, yongeraho ko akomeje gushyigikira perezida uriho kandi ati: “Nifurije intsinzi nyayo guverinoma ya Judith Suminwa.
Mbombo, wagiye aba intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi ahatandukanye, yari umujyanama w’umukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’ibidukikije mbere y’uko ashyirwa muri guverinoma.
Ntibisanzwe muri DR Congo ko umutegetsi yegura nyuma y’iminsi micye gutya ahawe inshingano, ni mu gihe kandi Stéphanie Mbombo yari yagaragaje ko yishimiye kuza muri iyi guverinoma.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yitabiraga inama ya mbere ya guverinoma nshya, Stéphanie Mbombo yari yavuze ko mu bimureba, afite ubushake kandi azanye ingufu n’impinduka mu “kuzana umusanzu munini w’umutungo kamere mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere”.
Stéphanie Mbombo wize amategeko n’ububanyi n’amahanga –yagiye ahagararira DR Congo mu nama mpuzamahanga zitandukanye ku bigendanye n’ibidukikije n’izirebana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Stéphanie yari umwe mu bagore 17 mu bantu 54 bagize guverinoma nshya ya DR Congo, ubu iraburamo umwe nyuma yo kwegura kwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show