English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DR Congo:Minisitiri yeguye nyuma y'icyumweru kimwe gusa atangiye imirimo 

Stéphanie Mbombo Muamba wari umaze icyumweru kimwe atangiye imirimo nka minisitiri ushinzwe ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije yeguye kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite nk’uko byemejwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe wa DR Congo.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, Mbombo yavuze ko yafashe uwo mwanzuro uremereye ku mpamvu zanjye bwite, yongeraho ko akomeje gushyigikira perezida uriho kandi ati: “Nifurije intsinzi nyayo guverinoma ya Judith Suminwa.

Mbombo, wagiye aba intumwa ya Perezida Félix Tshisekedi ahatandukanye, yari umujyanama w’umukuru w’ibiro by’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’ibidukikije mbere y’uko ashyirwa muri guverinoma.

Ntibisanzwe muri DR Congo ko umutegetsi yegura nyuma y’iminsi micye gutya ahawe inshingano, ni mu gihe kandi Stéphanie Mbombo yari yagaragaje ko yishimiye kuza muri iyi guverinoma.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yitabiraga inama ya mbere ya guverinoma nshya, Stéphanie Mbombo yari yavuze ko mu bimureba, afite ubushake kandi azanye ingufu n’impinduka mu “kuzana umusanzu munini w’umutungo kamere mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere”.

Stéphanie Mbombo wize amategeko n’ububanyi n’amahanga –yagiye ahagararira DR Congo mu nama mpuzamahanga zitandukanye ku bigendanye n’ibidukikije n’izirebana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Stéphanie yari umwe mu bagore 17 mu bantu 54 bagize guverinoma nshya ya DR Congo, ubu iraburamo umwe nyuma yo kwegura kwe.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma y'ifatwa rya Kanyabayonga M23 yinjiye mu mujyi wa Karumba

Afurika y'Epfo:Hadutse umuriro hagati y'amashyaka abiri yemeye gusangira ubutegetsi

Julian Assange uzwi cyane mu gutangaza amabanga y'abakomeye yasohotse muri gereza nyuma y'imyaka 6

Dore icyihishe inyuma y'ubushyuhe buri kwica abantu n'inyamaswa hirya no hino ku isi

DR Congo:Minisitiri yeguye nyuma y'icyumweru kimwe gusa atangiye imirimo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 10:09:18 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DR-CongoMinisitiri-yeguye-nyuma-yicyumweru-kimwe-gusa-atangiye-imirimo-.php