Birashoboka ko umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo wakongera kuba mwiza
Umubano hagati ya Afurika y'Epfo n’u Rwanda uragenda uhinduka nyuma y’amasaha atatu yahuje ibihugu byombi byakozwe na ba Perezida b’ibihugu byombi ku wa gatandatu tariki ya 06 Mata 2024.
Ibi ni ibyatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa, wamenyesheje itangazamakuru ku cyumweru ku bijyanye n’inama ye imbonankubone na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame i Kigali ku wa gatandatu.
Ku cyumweru, Perezida wa Afuruka y'Epfo Ramaphosa na mugenzi we Paul Kagame bakoze inama mbere y’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Intandaro y’imibanire idahwitse hagati ya Afurika y'Epfo n'u Rwanda n'icyemezo cya Afurika y'Epfo cyo kohereza ingabo zacyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwa komisiyo ishinzwe amahoro y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y'amajyepfo (SADC).
Ramaphosa yemeye ko umubano hagati y’ibihugu byombi “mu myaka yashize wahuye n’ibibazo bimwe na bimwe”.
Ramaphosa yagize ati: "Mu ijoro ryakeye, naganiriye na Perezida Kagame ku buryo dushobora guhindura imibanire yacu no ... gukemura ibibazo bijyanye na viza."
Ati: “Kandi turimo kubyutsa no kubaka umubano. Iyo minkanyari izagororwa. ”
Ramaphosa yagarutse no kukibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC Ati: “Twese twemeje ko amahoro ari kimwe mu bintu by'ingenzi bigize iterambere muri kariya gace ku mugabane.
Kandi ko kubikora dukwiye kurangiza amakimbirane yo muburasirazuba bwa DRC. Ati: “Twumvikanye ko igisubizo cy'amahoro, politiki ari cyo kintu cyiza gisubizo kirambye kurusha ibikorwa bya gisirikare muri kariya karere.
Ramaphosa yavuze ko yanaganiriye ku kibazo cy’imivurungano mu burasirazuba bwa DRC n'uwahoze ari Perezida Thabo Mbeki, na we wari i Kigali muri ibyo birori, ndetse n'abandi bayobozi bo muri Afurika.
Abasesenguzi kuri politike mpuzamahanga bemeza ko ibiganiro byahuje Perezida w'u Rwanda na Perezida w'Afurika y'Epfo ari intambwe ikomeye mu kuzahura imibanire y'ibi bihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi.
Yanditswe na Habumugisha Vincent
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show