English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyeshuri biga muri gahunda Nzamurabushobozi basabwe gukoresha neza amahirwe bahawe

Ku wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025 , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Madamu Irere Claudette, yasuye abanyeshuri bari kwiga muri gahunda Nzamurabushobozi, igamije gufasha abana batsinzwe ibizamini mu byiciro barimo kugira ngo badasibira.

Iyi gahunda yateguwe na MINEDUC ifasha abanyeshuri kubona amahirwe ya kabiri yo gukosora aho bagize intege nke, binyuze mu masomo yihariye n’ubujyanama.                                                          Madamu Irere yasuye ikigo GS Kimironko aho yahuriye n’abana bari mu masomo, abashishikariza gukoresha neza aya mahirwe bahawe, bakongera imbaraga mu myigire yabo kugira ngo bazabone intsinzi mu bizamini bategurirwa.

Ati“Aya ni amahirwe adahabwa buri wese. Mujye mushyiramo umwete, mubaze aho mutumva neza, kandi mwihe intego yo gutsinda,”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yita ku burezi bw’umwana wese, ndetse ko izi gahunda zigamije kudatakaza umunyeshuri n’umwe ushobora kuzamuka aramutse ahawe ubufasha.

Abarezi ndetse n’abayobozi b’ishuri bashimye iyi gahunda ndetse banagaragaza ko abanyeshuri bari kwitwara neza mu masomo, bafashwa n’abarimu b’inzobere mu masomo atandukanye.

Gahunda Nzamurabushobozi ikomeje gushyirwa mu bikorwa ku rwego rw’igihugu, aho abanyeshuri batsinzwe mu bizamini bya leta bahabwa amahugurwa n’amasomo yo kubafasha kongera amahirwe yo gutsinda.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-05 10:03:30 CAT
Yasuwe: 186


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyeshuri-biga-muri-gahunda-Nzamurabushobozi-basabwe-gukoresha-neza-amahirwe-bahawe.php