English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Batatu barimo Munyantore Christian  batawe muri yombi bakekwaho kurya imitsi y'abaturage.

RIB yafunze Munyantore Christian  noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses uwari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba batatu baracyekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite. Iributsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# y'ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka mu Rwanda no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.

 



Izindi nkuru wasoma

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 15:44:24 CAT
Yasuwe: 123


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Batatu-barimo-Munyantore-Christian--batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwihesha-ikintu-cyundi.php