English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Batatu barimo Munyantore Christian  batawe muri yombi bakekwaho kurya imitsi y'abaturage.

RIB yafunze Munyantore Christian  noteri wiyitirira uw’ubutaka, Orikiriza Moses uwari ushinzwe gupima ubutaka (Land Surveyor) n’umufatanyacyaha wabo Ufiteyezu Jean Marie bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba batatu baracyekwaho gucura umugambi wo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwabo, barangiza bakabugurisha babifashijwemo na noteri wigenga w’ubutaka. Bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irihanangiriza abantu bakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite. Iributsa kandi abantu kugira amakenga igihe bagura ubutaka bakabanza kubumenyaho amakuru ahagije banyuze kuri *651# y'ikigo cy'Igihugu cy'ubutaka mu Rwanda no kwihutira gutanga amakuru ku babugurisha mu buryo butemewe n’amategeko.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-04 15:44:24 CAT
Yasuwe: 146


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Batatu-barimo-Munyantore-Christian--batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwihesha-ikintu-cyundi.php