English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Barambiwe kubaho bicwa nk'inyamaswa-Ababyukiye mu myigaragambyo i Goma

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma rwabyukiye mu myigaragambyo rusaba Perezida Felix Tshisekedi kwegura vuba na bwangu.

Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwiraye mu muhanda nyuma y'urupfu rw'umusore waraye wiciwe ahitwa mu Kasika i Goma.

Urupfu rw'uyu musore rwaje rwiyongera ku bundi bwicanyi bumaze iminsi bubera muri uyu mujyi,burimo n'ubukorwa n'ingabo za Leta ya RDC ndetse n'imitwe y'inyeshyamba ifatanya na Leta mu kurwanya umutwe wa M23.

Mu mashusho yasakaye henshi ku mbuga nkoranyambaga agaragza abiganjemo urubyiruko bafunga imihanda ya Goma bakoresheje amakoro,bavuga ko bahisemo kubikora nk'ubukangurambaga bwo kwirukana Tshisekedi ku butegesti.

Bati"Arica igihugu amanwa na n'ijoro, Perezida ntabwo ashoboye ,Tshisekedi agomba kugenda."

Abo bakomeje bavuga ko barambiwe kubaho bicwa nk'inyamaswa buri munsi kubera imiyoborere mibi gusa.



Izindi nkuru wasoma

Umunyamakuru wa Radio Maria i Goma yishwe arashwe.

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.

Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

Kenya:Hadutse indi myigaragambyo y'abasaba imishara y'ibirarane



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-31 15:35:27 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Barambiwe-kubaho-bicwa-nkinyamaswaAbabyukiye-mu-myigaragambyo-i-Goma.php