English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bamporiki Edouard abinyujije mu isengesho yasabiye umugisha abamugaye n’abamugoroye.

Nyuma y’imbabazi z’Umukuru w’Igihugu, Bamporiki Edouard yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, anasabira umugisha abamubaye hafi, abamugaye n’abamugoroye.

Ubwo Bamporiki Edouard yasohokaga muri gereza kuri uyu wa 19 Ukwakira 2024, yashimye Perezida Paul Kagame wa mukuye mu mazi abira. Edouard yabinyujije kuru kuta rwe rwa X akoresheje Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Yagize ati ” Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira.”

Yakomeje agira ati ” Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri.”

Nyuma y’umunsi umwe, kuri uyu wa 20 Werurwe Bamporiki yashimiye abantu  bose bamubaye hafi, asabira umugisha buri umwe.

Ati ‘’Mana y’uRwanda mpera imigisha abampetse n’abampekeye, abansuye n’abansabiye, abangaye n’abangoroye. Unyishyurire imyenda y’urukundo nahunzwe n’abanshagaye, witure buri wese bwikube karindwi ibyo yanyifurije n’ibyo yangiriye. Izuba rirandasiye nsenga, nshima kandi nsaba uku.

Aya magambo kandi Bamporiki yayakurikije isengesho rirerire, aho ashimira umwami Mwimitsi (Imana) ndetse n’umwami Mwimyi ugenekereje yasaga nk’uvuga Umukuru w’Igihugu wamuhaye imbabazi.

Isengesho rya Bamporiki ryiganjemo Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Edouard ni muntu ki? Yisanze mu igororerero ate? Ese ubundi ashobora kongera guhabwa inshingano?

Bamporiki Edouard abinyujije mu isengesho yasabiye umugisha abamugaye n’abamugoroye.

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Lesotho.

Dr Edouard Ngirente yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 16:09:42 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bamporiki-Edouard-abinyujije-mu-isengesho-yasabiye-umugisha-abamugaye-nabamugoroye-1.php