English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Edouard ni muntu ki? Yisanze mu igororerero ate? Ese ubundi ashobora kongera guhabwa inshingano?

Bamporiki Uwayo Edouard azwi cyane muri Politiki y’u Rwanda,akaba ni umukinnyi w’amafilime, umukinnyi w’amakinamico ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo, imivugo n’ibisigo bitandukanye.

Bamporiki Edouard yafunguwe n’iteka  rya Perezida wa Repubulika riha imbabazi abagororwa ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024.

Muri Mutarama 2023 ni bwo Urukiko rukuru rwongereye ibihano byari byarahawe Bamporiki rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Menya Bamporiki Edouard  byimbitse.

Bamporiki  Edouard ni mwene  Mwitende Fabien na Mukarurangwa Josephine, akaba yaravukiye mu yahoze ari Cyangugu mu  mwaka w’ 1983.

Edouard Bamporiki yabaye Depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda imyaka ine, ayobora itorerero ry’igihugu, inshingano za nyuma aherukamo akaba  yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’Umuco.

Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu gukina no kwandika filime, umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umukinnyi mu makinamico atandukanye.

Uyu mugabo azwi cyane mu ikinamico urunana aho akina yitwa Tadeyo cyangwa se Kideyo aho muri iyo kinamico ari papa wa Budensiyana na Solina, inshuti ya Bushombe na Sitefano b’i Nyarurembo.

Bamporiki Edouard ni muntu ki muri Politiki y’u Rwanda?

Mu 2013, Bamporiki yatorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ahagarariye ishyaka rya FPR INKOTANYI.

Yaje kuva muri uyu mwanya agirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa  4 Ugushyingo 2019.

Ni umwe mu bayobozi bo mu Rwanda bakunzwe n’abantu b’ingeri zose kubera kwicisha bugufi n’uburyo yatambutsagamo ubutumwa mu mvugo ya gisizi cyane ko ari umuhanzi.

Muri 2010, Bamporiki yahawe igihembo n’ikigo Imbuto Foundation cy’umufasha wa perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw’indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi na cinema.

Byagendekeye bite uyu mugabo w’intyoza kugira ngo yisange mu igororerero?

Mu mpera za Mutarama 2023, Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Ibi byaha byahamye Bamporiki hagendewe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, urukiko rutegeka ko uwari umunyambanga wa Leta  afungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw

Ni iki gisabwa ngo Bamporiki asubizwe mu nshingano nk’umuyobozi wa Leta y’u Rwanda?

Umuntu wakatiwe n’inkiko ibihano runaka, agafungwa amezi atandatu nyuma agasoza igihano cyangwa se   agahabwa imbabazi ashobora  gusaba ihanagurwa busembwa kugira ngo yemererwe gusubirana uburenganzira busesuye mu bikorwa  bitandukanye harimo uburenganzira mbonezamubano ndetse n’ubwa Politiki.

Bamporiki n’abagenzi be bahawe  imbabazi, babujijwe uburenganzira mbonezamubano n’ubwa Politike, aha twavugamo nko gutora cyangwa gutorwa, gukora imirimo ya Leta cyangwa kuba waba umutangabuhamya mu Rukiko.

Ni izihe nzira Bamporiki Edouard azanyuramo kugira ngo ahanagurweho ubusembwa?

Itegeko no 029/2019 ryo kuwa 08/11/2019 ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’ishinjabyaha mu ngingo zaryo za 245, 246, 247, 248 na 250, riteganya uburyo ihanagurwa busembwa risabwa.

Iri tegeko rikomeza ryerekana igihe kigomba kuba gishize kugirango uwakatiwe asabe ihanagurabusembwa, igihe giteganyijwe kuba gishize ni imyaka itanu urisaba agomba kuba arangije igihano, ahawe imbabazi cyangwa arekuwe by’agateganyo.

Cyokoze uwanditse wese asaba ihanagurwabusembwa si ko yemererwa, ahubwo hagenderwa ku myitwarire yamuranze kuva yahabwa  imbabazi, yarangiza igihano cyangwa yafungurwa by’agatenyo.

Usaba guhanagurwaho ubusembwa atanga ikirego ariko agakenera kugaragaza inyandiko zerekana ko yitwara neza uhereye mu nzego z’ibanze.

Bamporiki yasohotse mu igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere ku gicamunsi cyo ku wa 19 Ukwakira 2024.

Akigera hanze Edouard yashimiye Umukuru w’Igihugu wamubabariye ku byaha bye agatura umutwaro avuga ko yari yikoreye akoresheje Ikinyarwanda (gihanitse, cy’umwimerere) kidapfa gusobanurwa n’ubonetse wese.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati "Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira."

Yunzemo ati "Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame kubwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri".Ese Bamporiki yemerewe kujya hanze y’ u Rwanda?

Ese Bamporiki Edouard yemerewe kurenga imbibi z’umupaka w’u Rwanda?

Bamporiki ntiyemerewe kujya hanze, cyokoze igihe ashatse gusohoka igihugu, agomba gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. Uruhushya ashobora kuruhabwa bitihise bakaba barumwima.

Bamporiki kandi asabwa kwiyereka umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibaze rw’aho abarizwa, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumenyesha akagari, umudugudu, umurenge n’akarere by’aho aba mu gihe cy’iminsi 15 kuva iteka rimufungura ritangajwe mu igazeti ya Leta.

Mu buzima busanzwe,Bamporiki ni umugabo wubatse, akaba yarambikanye impeta y’urudashira na Uwingabire Claudine tariki ya 18 Ukuboza 2010.

Kimwe mu bintu bitazava mu mitima y’abakurikirana Bamporiki n’ubuhamya bw’uburyo yashoye ibiceri 300 Frw none akaba ageze kuri miliyari 1 Frw.  Ubwo buhamya yabutanze muri 2022.

Nsengimana Donaten.



Izindi nkuru wasoma

Rukara rwa Bishingwe Intwari yanze kwegamira ubukoroni bw’Abadage ni muntu ki?

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Mozambique.

Rutahizamu Cheick Djibril Ouattara wasinyiye APR FC ni muntu ki?

Umuhanzi Passy Kizito uri kurwana no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru ni muntu ki?

Bwana Jean-Guy Afrika wagizwe umuyobozi mukuru wa RDB ni muntu ki?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 16:18:20 CAT
Yasuwe: 188


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Edouard-ni-muntu-ki-Yisanze-mu-igororerero-ate-Ese-ubundi-ashobora-kongera-guhabwa-inshingano.php