English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bahati agiye kwizihiza imyaka 8 yitandukanyije na FDLR yishimira ibirimo n’ inzu ya miliyoni 30

Umuhanzi Pasitoro Bahati ari kumwe na Teho Bosebabireba bakunze kuba bari kumwe mu bitaramo

Yanditswe na  Chief Editor

Hakizimana Bahati Jean Bosco  umwe mu bitandukanyije n’umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kwizihiza  isabukuru y’imyaka 8 amaze yitandukanyije nawo aho yateguye igitaramo kizaba kuwa 10 .11.2019 muri Nyabihu cyo kwishimira ibyiza amaze kugeraho birimo n'inzu y'asaga miliyoni 30.

Bahati uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Pasitoro Bahati kuri ubu atuye mu karere ka Nyabihu ,umurenge wa Rambura ,umudugudu wa Gasiza aho akorera ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere,yemeza ko mu myaka 8 yongeye kugira amahirwe yo kwongera kwitwa Umunyarwanda amaze kugera kuri byinshi akesha ubuyobozi bwiza.

Aganira n’IJAMBO yavuze ko ubuzima yari abayeho mu mashyamba ya DRC  bwari bushaririye cyane aho bararaga hanze banyagirwa,kurya ari amahirwe,bishwe n’umwanda n’ibindi bitandukanye kubwo kubeshwa ko intambara barwana bazayitsinda ariko nyuma yo kubona ko bari mu buyobe yahisemo kwitandukanya na FDLR.

Agira ati:”mu mashyamba iyo twari tubayeho nabi cyane,nyuma y’aho mfatiye umwanzuro wo kwitandukanye na FDLR nakiriwe neza mu Rwanda,dufatwa neza,dufashwa gusubira mu buzima busanzwe,tworoherejwe gukora ibikorwa by’iterambere birimo ubucuruzi n’ibindi.”

Akomeza agira ati:”kuri ubu hari byinshi byo kwishimira nateguye igitaramo kizaba ku taliki 10.11.2019 ari nayo taliki nagereyeho mu gihugu mu 10.11.2011,ni ibyishimo byinshi cyane,kuri uwo munsi tuzataramira kuri ADEPR Gasiza ari naho ntuye.”

Pasitoro Bahati avuga ko mu bahanzi bazifatanya nawe harimo Byosebirashoboka Aphrodis uzwi mu ndirimbo nka warayirengeje,Nsabimana Felecien uzwi ku izina rya Yesu aragabura,Korali Gehovanis,Silas uzwi ku izina ry’Ibya Yesu ni ku murongo n’abandi batandukanye.

Zimwe mu byo Pasitoro Bahati yishimira amaze kugeraho harimo kuba ari umuhanzi,Ubucuruzi burimo kuba yarashinze uruganda rw’imikati,iduka n’inyubako ifite agaciro ka miliyoni zisaga 30.

Zimwe mu ndirimbo Past Bahati amaze gukora harimo Ndi umunyarwanda,Yangiriye neza,Sinzakurekura,Paradizo,n’izindi zitandukanye



Izindi nkuru wasoma

Twibukiranye ibihe by’ingenzi byariranze Tour du Rwanda kuva ryatangira n’abaryegukanye.

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

U Rwanda rwamaganye imigambi ya RDC yo kubangamira ubufatanye bwarwo n’amahanga.

Tour du Rwanda 2025: Urutonde rw’abakinnyi n’amakipe azayitabira rwamaze gutangazwa.



Author: Published: 2019-09-30 03:14:00 CAT
Yasuwe: 999


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bahati-agiye-kwizihiza-imyaka-8-yitandukanyije-na-FDLR-yishimira-ibirimo-n-inzu-ya-miliyoni-30.php