English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ariko ubundi bisa bite gukundana n’umusore w’inkandagirabitabo?

Ku bantu bizerera mu magambo y’urukundo avuga ngo ‘icya mbere ni umutima ukunda’ bisa nk’ibitoroshye kubaganiriza ku ngingo yo gukunda umusore udafite amashuri.

Nonese ko bisa neza gukundwa n’umusore wize akaminuza akagira impamyabumenyi nyinshi, bamwe mu bakobwa bakaba bizerera mu bushobozi bwe igihe batekereje ahazaza habo, bisa bite kwisanga wihebeye umusore utarakandagiye mu ishuri? Ahari ntiwanamwemera, cyangwa wamuhitamo by’amaburakindi!  

Buri wese burya avukana ubwenge karemano, bushobora gukoreshwa mu buryo butandukanye. Bishatse kuvuga ko amashuri atanga ubumenyi bwunganira bwa bwenge bwe, ariko n’abatayagannye bakaba bakwiyungura ubumenyi mu zindi nzira.

Nk’uko bikunze gusobanurwa n’impuguke, urukundo ntirukomezwa n’ibya mirenge kuko hari benshi b’abagwizatunga rwananiye.

Kimwe nzi nawe uzi neza, ni uko urukundo rwa nyarwo rushingira ku cyizere, kwitanga, kuba hafi y’umukunzi n’ibindi nka byo, gusa kuba ufite amashuri bikaba akarusho.

Bivugwa ko impamyabumenyi nyinshi zitanga amahirwe mu kubaka ubuzima bw’umuntu, ariko ntizimuhe agaciro nk’umugabo, cyangwa ngo zitange gukunda byimbitse. Gusa bamwe babura amahirwe yo kwiga kubera ubushobozi buke, kwanga kwiga n’ibindi.

Mu Isi ya none abantu benshi bamenye agaciro ko kugana amashuri, kutiga nibyo byahindutse inkuru.

Ariko biragoye gukundana n’umusore utarize cyane cyane iyo wowe waminuje. Yaba ibiganiro bibaranga, cyangwa mu gutegura imishinga yanyu, amashuri ashobora kuba imbogamizi.

Ukumva wenda aravuze ati “Nubwo ntize ariko inshingano z’urugo ntizananira. Mporana ubwoba ko abagabo bafite amashuri bazakuntwara kuko njye nta gaciro mfite. Ko nakubonanye n’uriya mugabo wize amashuri menshi ushaka kumunsimbuza?”

Mu gihe umukobwa yibaza ati “Abantu bazantekereza gute ninshakana n’uyu muntu utarize koko kandi narize?”

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Naveen Andrews, niwe wigeze kuvuga ngo “Nubwo ntigeze niga ngo minuze ntibisobanuye ko ntakwihugura no mu bindi, nubwo rimwe na rimwe ntabura kwiyumva nk’utarize.”

Umuherwe akaba n’umwe mu Banyamerika bigeze kugira amafarangta menshi, Thomas Edison, yabaga uwa nyuma mu ishuri bituma yiga make ashoboka. Ariko yamamara mu bindi.

Yigeze gutangaza ati “Sinigeze mba inshuti y’ishuri. Nahoraga nza ku mwanya wa nyuma.”

Uyu mugabo yigishije urukundo cyane ndetse nawe rumugaragaraho, agaragara nk’umuhanga no mu bucuruzi.

Ushobora kujya mu rukundo n’umugabo utarize igihe akubaha, yubahiriza inshingano, ndetse afite intumbero yo kugira ahazaza hazima. Nonese nta bantu wahuye nabo bize ariko basa n’inkorabusa kandi ugahura n’abatarize bahambaye mu mitekerereze?

Urukundo ntirukuzwa n’amashuri wize cyangwa ibitabo byinshi wasomye, ahubwo rukura binyuze mu byiciro byose unyuramo by’ubuzima.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ariko ubundi bisa bite gukundana n’umusore w’inkandagirabitabo?

APR FC yambuye Rayon Sports igikombe ku nshuro ya 14! Nyuma yo kuyitsibura ibitego 2-0

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Igisa n’impinduramatwara muri UPDF: Gen Muhoozi atangiye guhiga bukware abasirikare b’ibisambo

Trump yahagaritse imisoro ku Bihugu byinshi ariko ashyiraho igitutu gikomeye ku Bushinwa



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 13:18:50 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ariko-ubundi-bisa-bite-gukundana-numusore-winkandagirabitabo.php