Apôtre Dr Paul Gitwaza bari bamwivuganye habura gato
Umushumba Mukuru w'Umuryango Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Gitwaza yatangaje ko hari uwashatse kumwica ariko Imana igakinga ukuboka akuboko.
Ibi yabigarutseho Ku cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024,ubwo hasozwaga Igiterane Africa Haguruka,Cyabaga ku nshuro ya 25 ari nabwo iri torero ryizihizaga imyaka 25 rimaze rishinzwe.
Iki gitaramo cyatangiye kuva tariki ya 04-11 Kanama 2024, aho cyaberaga ku musozi Hermon, uri mu Mudugudu wa Guheka, Akagali ka Kagugu mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Gasabo.
Apôtre Gitwaza yavuze ko yanyuze mu bihe bitandukanye avuga ko hari n'abashatse kumwica ariko Imana igakinga ukuboko.
Yagize ati"[…] ndamubwira nti nguyu umutwe wange wurase,aratitira cyane, ata yambunda mu maguru, shoferi aza yiruka, aramfata,shoferi wanjye aza yiruka,aramfata .Ndamubwira ngo hoya, yavuze ko yanshatse igihe kirekire,nguyu mutwe nawurase. Kurya shoferi ankunda ariruka, aca muri feux- rouge yiruka cyane, sinabasha no gufata na purake ze, aragenda.”
Yakomeje agira ati" Akomeza agira ati “ Nyuma y’iminsi micye, haza umudamu ukiri muto, yari amaze gukizwa, arapfukama, arambwira ngo uriya muntu wari ukwishe nari ihabara rye, ariko maze kumva ijambo ndakizwa, aravuga ngo nzica Gitwaza kuko yagukuye mu buzima bwange."
Gitwaza yanavuze ko hari ikindi gihe undi muntu yashatse kuzana intwaro mu rusengero ariko yagera mu nzira agakora impanuka.
Ati"“Iyo ndebye imyaka 25,navuganye n’urupfu ndarwirukana.”
Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangiye Ku wa 11 Nyakanga 1999, ritangijwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza.
Ni mu gihe nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 ari bwo hatangiye igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda kitwaga ‘Heal our NATION”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show