Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo
Nyuma y'ibyumweru birenga bibiri abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahungiye muri Uganda kubwo guterwa ubwoba na M23, bongeye gusubizwa mu gihugu cyabo hakurikijwe icyo amategeko mpuzamahanga ateganya.
Aba bapolisi bahungiye muri Uganda tariki ya 4 Kanama, ubwo M23 yigaruriga umujyi wa Ishasha uherereye ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Major Tabaro yavuze ko ubwo abo bapolisi bahungaga bari bafite imbunda 41 n'udusanduku 55 twuzuye amasasu.
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo aba bapolisi bashikirijwe igihugu cyabo mu muhango wabereye ku mupaka wa Mpondwe-Kasindi.
Abo bapolisi mbere yo gusubizwa mu gihugu cyabo bari babanje gusurwa na Lt Col Jacob Apunia waje uyoboye intumwa za Leta ya RDC, akaba yari aje kureba imyirondoro yabo.
Major Tabaro yavuze ko kubera imirwano imaze minsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari abandi bashinzwe umutekano bo muri icyo gihugu bagiye bahungira muri Uganda mu bihe bitandukanye kandi bagafatwa neza hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show