English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amwe yahuye n’uruvagusenya: Uko amakipe yatsindanye mu mikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro yatangiriye ku yahuje amakipe arimo Rayon Sports yahuye na Gorilla FC, warangiye amakipe anganya, mu gihe Amagaju FC na yo yatsinze Mukura imaze iminsi yihagararaho imbere y’amakipe akomeye.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, aho Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC yayibanje ibitego bibiri byatsinzwe na Landry Ndikumana na Nsanzimfura Keddy.

Ni mu gihe ikipe ya Rayon Sports FC yishyurirwa na Biramahire Abedy watsinze ibitego bibiri byombi

Kuri uyu wa Gatatu kandi habaye umukino wahuje Police FC na As Kigali, warangiye iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ibonye intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.

As Kigali ni yo yabanje igitego cya Emmanuel Okwi ku makosa y’umunyezamu Niyongira Patience, Police FC yishyurirwa na Bigirimana Abedi, mu gihe Elijah yatsinda igitego cya kabiri.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi aho ku munota wa 9’ gusa Emmanuel Okwi yafunguye amazamu ku ruhande rwa As Kigali.

Police Fc yaje kwishyurirwa na Bigirimana Abedi ku mupira wari uvuye kwa Hakizimana Muhadjiri aho n’igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cyagaragayemo kwataka gukomeye, n’ubundi kumpande zombi, ariko igitego kigakomeza kubura aho byategereje iminota 71’ ngo rutahizamu wa Police FC Ani Elijah wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Didier.

Ku rundi ruhande mu karere ka Huye, haberaga umukino wahuzaga ikipe ya Mukura VS ndetse n’Amagaju FC.

Wari umukino mwiza wahuje aya makipe yombi akinira ku kibuga kimwe ndetse akaba aturuka mu Ntara imwe ari na cyo cyongereye ihangana hagati y’aya makipe yombi, ariko warangiye ikipe ya Mukura imaze iminsi yitwara neza itsinzwe ibitego 2-0, byatsinzwe na Dusane Jean Claude nna Masudi Narcisse.

Umukino usigaye mu mikino ibanza ya 1/4, uteganyijwe kuri uyu wa Kane, ubwo Gasogi United iba yakira APR FC saa 18h00.



Izindi nkuru wasoma

Amakipe arwanira igikombe cya Shampiyona arisobanura ku munsi wa 22, Uko imikino izakinywa

Asaga Miliyoni 125$ niyo azahabwa ikipe izegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Burundi: Abakinnyi barindwi bahanwe by’intangarugero bazira kugurisha imikino



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 08:17:08 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amwe-yahuye-nuruvagusenya-Uko-amakipe-yatsindanye-mu-mikino-ya-14-cyIgikombe-cyAmahoro.php