English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika yasabye Ukraine kugabanya imyaka isabwa ngo umuntu yemererwe kwinjira mu gisirikare.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ukraine kugabanya imyaka isabwa ngo umuntu yemererwe kwinjira mu gisirikare, ive kuri 25 ibe 18.

Ni mu gihe Amerika iri kwitegura koherereza Ukraine indi nkunga y’intwaro za miliyoni $725.

Impamvu ni uko ubutegetsi bwa Joe Biden bwifuza ko Ukraine igira abasirikare benshi ku rugamba, kandi bikaba bitashoboka mu gihe hatagabanyijwe ibituma benshi babura amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.

Ubutegetsi bwa Biden uri gusoza manda ye muri Amerika, bumaze iminsi bushyira imbaraga mu gufasha Ukraine haba mu ntwaro n’ibindi, kugira ngo intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeze.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi: Umukecuru w’imyaka 80 yemeye ko ari umurozi, asaba imbabazi imbere y’Abakirisitu

Umutwe udasazwe wari warajengereje Amerika uri mu marembera

Gen Muhoozi yasabye M23 gufata Kisangani vuba cyangwa UPDF ikabikora

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-28 12:38:25 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-yasabye-Ukraine-kugabanya-imyaka-isabwa-ngo-umuntu-yemererwe-kwinjira-mu-gisirikare.php