English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru mashya: FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa APR FC .

Ikipe ya APR FC ikifuzo cyayo cyo gusubika umukino ugomba kuyihuza na Police FC, cyatewe utwatsi na FERWAFA.

Kuwa gatandatu w’icyimweru gishize tariki 30 Ugushyingo 2024, nibwo amakuru yasakaye avuga ko ikipe ya APR FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA isaba ko umukino wayo na Police FC wasubikwa kubera ko itifuzaga gukina imikino myinshi mu gihe gito.

Iyi baruwa APR FC yandikiye FERWAFA, yaje ikurikiye ibaruwa bari bandikiye Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda ariko mu gusubizwa babwirwa ko umukino uhari nta mpamvu yatuma ukurwaho.

APR FC imaze guhakanirwa na Rwanda Premier League, yahise yandikira FERWAFA ngo irebe ko yarenganurwa ariko FERWAFA nayo isuzumye ibaruwa isanga ibyo Rwanda Premier League yakoze ntacyo bahinduraho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024, nibwo APR FC yasubijwe na FERWAFA imenyeshwa ko umukino wayo na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, ugomba kuba ntakabuza.

Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Sitade ya Kigali Pele, uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. APR FC niyo izaba yakiriye uyu mukino.

APR FC iheruka gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi 11 wa Shampiyona, igiye gukina na Police FC habura iminsi 2 gusa kugirango ikine umukino wa mbere mu Rwanda izahuramo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, kuri Sitade Amahoro saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru mashya: FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa APR FC .

Amakuru mashya: RURA yatangaje ibiciro bishya bizajya byishyurwa hakurikijwe ibirometero wagenze.

Amakuru mashya: Ibiciro byo kumukino wa Derby uzahuza Rayon Sports na APR FC byagiye hanze.

Amakuru mashya: Intara y’Iburengerazuba yabonye Guverineri mushya.

Amagaju yanyomoje amakuru yavugaga ko ishaka kuzana umutoza Willy Moloto, ikirukana Amars.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 09:29:09 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-mashya-FERWAFA-yatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-APR-FC-.php