English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amagaju yanyomoje amakuru yavugaga ko ishaka kuzana umutoza Willy Moloto, ikirukana Amars.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju bwatangaje ko nta biganiro buri kugirana n’umutoza mushya, ndetse ko Amars Niyongabo ubatoza batiteguye kumurekura muri iyi minsi.

Amagaju yatangaje ibi mu gihe kuva kuri uyu wa Gatanu mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko iyi kipe iri kuvugana na Willy Moloto ukomoka muri Afurika y’epfo, ndetse ko ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Amakuru kandi akaba yaratangazaga ko Amars Niyongabo agiye gusubira mu gihugu cy’u Burundi nk’Umuyobozi wa tekinike, ndetse ko yarangije gusezera ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju amaze igihe atoza.

Ibi ariko byahakanywe na Perezida wa Amagaju, Paul Nshimyumuremyi, watangaje ko na we atazi aho aya makuru yavuye.

Ati “Ayo makuru na twe twayasomye gutyo ariko ntabwo ari ukuri ni ibihuha. Nta biganiro twigeze tugirana n’umutoza uwo ari we wese ndetse n’umutoza wacu ntiyigeze atubwira ko ashaka kugenda kuko akidufitiye amasezerano.”

Niyongabo Amars aheruka kongera amasezerano mu ikipe y’Amagaju, azamugumisha i Nyamagabe kugeza mu mwaka wa 2026.

Iyi kipe uyu mwaka wa Shampiyona, ikaba imaze gutsinda imikino itatu, inganya itatu inatsindwa itatu mu mikino icyenda imaze gukina, aho biyishyira ku mwanya wa munani n’amanota icyenda, kurutonde rwa shampiyona by’agateganyo.



Izindi nkuru wasoma

Amagaju yanyomoje amakuru yavugaga ko ishaka kuzana umutoza Willy Moloto, ikirukana Amars.

Byahinduye isura: Umutoza wa APR FC yajyanywe gutoza mu bana b’iyi kipe.

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yamaganye amakuru yavugaga ko yasezeye kuri Rradio na TV1.

Ángel Di María yahishuye ko azaba umutoza nyuma yo kumanika inkweto.

Amakuru mashya: RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo ubutumwa bubasaba kwigengesera.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 15:42:31 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amagaju-yanyomoje-amakuru-yavugaga-ko-ishaka-kuzana-umutoza-Willy-Moloto-ikirukana-Amars.php