English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amadini ntago akwiye kurangwa n’akajagari n’imikorere mibi, insengero zigiye gukomorerwa- Perezida.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko insengero zari zarafunzwe, zizangenzurwa nyuma izo zisanga zujuje ibisabwa , zizakomorerwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025.

Muri Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zakorewe ubugenzuzi, nibura 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.

Icyo gihe zimwe zafunzwe  zagerageje gukora ibyo zasabwaga kugira ngo zongere zikore ariko hari n’izindi byagoye ahanini kubera amikoro y’abagize itorero.

Umukuru w’Igihugu, yatanze ikizere ko insengero zizagenzurwa, zigasanga zujuje ibisabwa, zizahita zikomororerwa.

Perezida Kagame yagize ati “Uko insengero zafunzwe, aho bazifunze babwiye abantu impamvu, hari izitarafunzwe, abo bantu nabo izo mpamvu bamwe wenda ntibazemeye, ariko hari benshi bazemeye, uravuga ko hari abazujuje, ibyo ni byiza, ubwo igisigaye abazifunze bakwiye gusubira inyuma bakareba niba koko ibyo basabye abantu barabyujuje, kandi ikibazo ni iki? Ntabwo numva ari ikibazo kiremereye kidafite umuti ahubwo abantu ni ugushyira mu bikorwa ibyo baba bakwiriye gukora.”

Akomeza agira ati ‘’Ikibazo cy’insengero cyavuzweho byinshi ariko iyaba abantu namwe mwajyaga mu mizi y’ikibazo mukagisesengura, ubundi ntabwo numva impamvu insengero zigera aho zigomba kuba ikibazo, kandi ubanza biba mu Banyafurika gusa, sinzi ko hari ahandi insengero zaba ikibazo.”

Umukuru w’igihugu asanga mu madini adakwiye kurangwa n’ akajagari n’imikorere mibi

Ati “Ubundi ikintu icyo ari cyo cyose nk’izo nsengero cyangwa ibindi bigira uburyo bikurikiza kugira ngo bibeho, iyo bibayeho bibaho bite? bikora bite? Abantu bashaka ibintu bitunganye mu gihugu, bakwiye kuba bibaza ibyo ngibyo.”

Yungamo ati “Ikibazo gisigaye ni ikindi, ni ukujya kureba niba noneho byuzuye, nta n’ubwo bavuga ngo badusabye kuzuza  iki kandi kidakwiye kandi atari icyo. Ni uko bemeranya nibura n’ibyasabwaga bakaba barabikurikije, abantu bakava mu kajagari. Ibintu byari akajagari n’uwabyirengagiza ni ukubyirengagiza ariko akajagari kari gahari karakabije, mu bintu bitanasobanutse.”



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yavuze ko abasaba abaguzi kubishyura mu Madorali bagomba kubihagarika burundu.

Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa DRC.

Amadini ntago akwiye kurangwa n’akajagari n’imikorere mibi, insengero zigiye gukomorerwa- Perezi

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-10 08:28:11 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amadini-ntago-akwiye-kurangwa-nakajagari-nimikorere-mibi-insengero-zigiye-gukomorerwa-Perezida.php