English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Akanyamuneza ni kose ku ikipe APR FC nyuma yo gutsinda Young Africans

APR FC yabashije   gutsinda Young Africans mu irushanwa  rya  Mapinduzi Cup  maze  ihita igera muri  1/2 .

Nubwo APR FC yatangiye nabi iri rushannwa itsindwa na Singida ibitego 3-1,imikino  ikurikiyeho  yagiye  yigaragaza  neza  kugeza nubwo   ibashije  gutsinda ikipe ifatwa nkaho iriyo  yagombaga kwegukana iri rushanwa iyitsinze ibitego 3-1.

Umukino watangiye ikipe ya Young SC isatira cyane ku buryo ku munota wa 23 yahise ibona igiteko cy'uwitwa Moloko wahise afungura amazamu muri uyu mukino.

Mu minota y'inyongera y'igice cya mbere umusore wa APR FC witwa Sanda Sulei yishyuye igitego maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu wa Young SC yakoreye Nzotanga maze umusore wa APR FC Victor Mbaoma abasha kuyinjiza ubwo APR FC iba ibonye igitego cya kabiri.

Ku munota wa 80 w'umukino ikipe ya APR FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shiboub  ku mupira mwiza yahawe na Mbonyumwami Taiba maze nawe ahita uwushyira mu rushundura.

Umukino warangiye APR FC yitwaye neza itsinze ibitego 3-1 ndetse ihita ikatisha itike ya 1/2 muri iri  rushanwa.

Muri 1/2 cya Mapinduz Cup   APR FC izahura na Mlandge FC  yo muri Zanzibar. 

 



Izindi nkuru wasoma

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-08 09:21:47 CAT
Yasuwe: 260


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Akanyamuneza-ni-kose-ikipe-APR-FC-nyuma-yo-gutsinda-Young-Africans.php