English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Akabari kazwi nka People kafunzwe nyuma yo gusanga abantu benshi mu kabyiniro kako

 

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze akabari kitwa ‘People’ ko mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo kugasangamo abantu benshi barimo n’ababyiniraga mu kabyiniro kako, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu butumwa bwanyuze ku rukuta rwa Twitter, ubuyobozi bwavuze ko ibyaberaga muri ako kabare byari bikabije bitajyanye n’imyitwarire yo muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibyo byabaye mu ma saa mbiri z’ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahageraga bugasanga abantu barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu nama yabaye ejo ku wa Gtanu, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cy’uko kujuje ibisabwa.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-10-02 12:42:28 CAT
Yasuwe: 425


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Akabari-kazwi-nka-People-kafunzwe-nyuma-yo-gusanga-abantu-benshi-mu-kabyiniro-kako.php