English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Agatsiko kabiyise Abahebyi katawe muri yombi.

 

 

Polisi ya karere ka Muhanga yatanagaje ko yataye muri yombi itsinda ry’abantu 30 bagize agatsiko kiyise Abahebyi gateza umutekano muke mu birombe byamabuye y’agaciro mu turere twa  Ruhango na  Muhanga. abatawe muri yombi nabo mu mirenge ya Byimana,Nyarusange,Muhangana na Nyamabuye  bamwe mu bayoboye ari tsinda  bakaba bagishakishwa.

 

Aka gatsiko gaheruka gutera  mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kuwa 03 Ukwakira 2023  maze bakubita banakomeretasa abantu bane. Igikorwa cyo ku bashakisha cyatangiye kuwa 05 Ukwakira 2023 aho abagera kuri 22 bahise batabwa muri yombi.

Umutekano muke  ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro  mu bakorera Campany yitwa EMITRA Mining Ltd watangiye kumvikana muri Mata 2023 aribwo inzego z’umutekano zatangiye kwinjira muri iki kibazo,bamwe batangira  gutabwa muri yombi.

 

Ushirwa mu majwi n’aba bagizi banabi kuba ariwe wayoboye igitero cyo kuwa 3 Ukwakira ni uwitwa Komando akaba azwi no mu zindi dosiye z’inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Campany AMITRA Campany Ltd yatangaje ko icyo ari igikorwa kiza kuko bari bafite impungenge ku bakozi babo baterwaga n’iri tsinda ,kandi ko n’abandi bataraboneka bakomeza gushakoshwa kuko aribo bakomeje guteza umutekano muke mu turere twa Muhanga ,Ruhango na Ngororero.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa igihanga cy'ingona ku kibuga cy'indege.

Rutahizamu wa Mauritanie na APR FC Mamadou Sy ari munzira zimwerekeza muri Macedonia.

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-09 10:03:17 CAT
Yasuwe: 183


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Agatsiko-kabiyise-Abahebyi-katawe-muri-yombi.php