English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Itsinda riyobowe n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa, ryakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Adama Dieng n’itsinda ayoboye, kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Ugushyingo 2024.

Adama Dieng ari mu ruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rubinyujije ku rubuga rwa X.

Muri Mata uyu mwaka, ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yagennye Umunya-Sénégal, Adama Dieng nk’Intumwa Yihariye y’uyu muryango ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa.

Adama Dieng, yakoze inshingano nyinshi zitandukanye nko kuba umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside. Dieng yitezweho gufasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU yo guhashya ingengabitekerezo y’urwango na Jenoside muri Afurika.

U Rwanda nk’Igihugu cyahuye na Jenoside n’ivangura, cyiyemeje kurwanya ikintu cyose cyashobora gutera Jenoside cyangwa ikindi cyaha gikomeye. U Rwanda kandi rwiyemeje gukomeza kurwanya ihakana rya Jenoside, gukomeza kubabarira no kurwanya ivangura aho rihereye ku isi, by’umwihariko muri Afurika.

Adama Dieng yari kumwe n’itsinda ayoboye ndetse ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri wa MINUBUMWE

Adam Dieng ageze mu Rwanda mu gihe haheruka gusozwa ibiganiro byo kurwanya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibifitanye isano na byo ndetse no kwimakaza ubwiyunge, biri kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz n’abandi batandukanye.

Dieng asanzwe afite ubunararibonye, dore ko yakoze imirimo itandukanye irimo guteza imbere uburenganzira bwa muntu, kurandura umuco wo kudahana, guha imbaraga inkiko, yagize uruhare mu gutangiza imiryango myinshi itegamiye kuri Leta muri Africa, yagize uruhare rufatika mu gushinga Urukiko rw’Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.

Yabaye kandi Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya mbere yo kuba intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni ku kurwanya Jenoside.



Izindi nkuru wasoma

Mali: Perezida yanyujije umweyo muri guverinoma usiga Minisitiri w’Intebe yereswe imiryango isohok

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-11 20:12:08 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Adama-Dieng-ushinzwe-gukumira-Jenoside-muri-AU-ari-mu-Rwanda.php