Rutsiro: Hatangajwe impamvu ituma abanyeshuri barangiriza amasomo yabo mu mashuri abanza.
Abaturage bo mu Kagari ka Gatare, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, barasaba ko hashyirwa ishuri ryisumbuye hafi yabo kuko abana benshi barangiriza amashuri abanza bakabura uko bakomeza kubera ingendo ndende bajya kwiga.
Aka gace kigaragaramo imisozi ihanamye ituma urugendo rwo kujya ku bigo by’amashuri yisumbuye ruba rurerure kandi rugoranye. Ababyeyi bavuga ko nubwo abana babo baba bafite ubushake bwo gukomeza kwiga, ariko kubera urugendo rurerure kandi rubi rukabaca intege.
Urugendo rurerure rutuma abana bacika intege
Simbankabo Joseph, umwe mu baturage, avuga ko abana barangiza amashuri abanza batajya mu yisumbuye kuko bigusaba gukora ingendo ndende. Ati: “Abana bacu bakunda ishuri, ariko iyo barangije primaire, kubona aho biga hafi biragoranye. Urugendo rurerure ni imbogamizi cyane cyane iyo imvura yaguye, kuko hari n’abagerageza kwiga bakaza kureka ishuri bageze hagati.”
Twagirayezu Florence na we ashimangira ko kuba nta kigo cy’amashuri yisumbuye hafi bituma abana bacika intege.
Ati: “Tubonye ishuri hano byadufasha, kuko kugira ngo umwana ave hano ajye kwiga i Kabitovu biramugora. Hahana urubibi na Murunda, nawe urabona ko ari kure cyane.”
Ubuyobozi buvuga iki?
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko bagiye gukora isesengura ngo barebe niba koko aka gace gakeneye ishuri ryisumbuye.
Yagize ati “Ntitwavuga ngo turahita tuhashyira ishuri, ahubwo tuzabanza dusuzume niba koko ari ngombwa, maze dufate icyemezo.”
Gahunda ya Leta yo kwegereza abana amashuri
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze (12YBE) igamije gufasha abana bose gukomeza amashuri yisumbuye batabanje guhangana n’ingendo ndende. Abaturage ba Gatare basaba ko iyi gahunda ibageraho vuba, kugira ngo abana babo bige nta mbogamizi.
Abaturage barasaba ubuyobozi kongera ibigo by’amashuri muri aka gace, kugira ngo abana babo babone uburezi bwiza hafi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show