English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abarwanyi ba FLN bishwe n’ingabo z’u Burundi: Ese ni ihinduka mu mikoranire n’u Rwanda?

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangaje ko giherutse kwica abarwanyi barenga 100 bo mu mutwe wa FLN wa MRCD, usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu mirwano yahuje impande zombi hagati ya Werurwe na Gicurasi 2025.

Iyo mirwano yabereye mu ishyamba rya Kibira, riri mu ntara ya Cibitoke, aho ingabo z’u Burundi zagabye ibitero bibiri bikomeye mu gihe FLN yanze kwifatanya na zo mu rugamba zirimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane aho ziri kumwe n’ingabo za FARDC, FDLR n’abandi barwanyi.

FDNB yafashe icyo cyemezo nyuma yo gufata uko kwanga ubufatanye nk’ubugambanyi. Umusirikare wo mu ngabo z’u Burundi wavuze atifuje gutangazwa amazina, yatangaje ko FLN yari ifite intwaro zihagije ariko ititeguye neza, ibintu byoroheje igitero cyatunguranye cyagabwe n’igisirikare.

Muri ibyo bitero, ingabo z’u Burundi zavuze ko zafashe mpiri abarwanyi bagera kuri 30, abandi benshi bakomereka, banasiga bafashe imbunda 9 za Kalashnikov, Pistolet 2 n’amasasu menshi.

FLN yemeje ko abarwanyi bayo baturutse mu burasirazuba bwa RDC, aho bari banze amabwiriza yo kujya gufatanya n’ingabo za Congo n’iza Burundi mu rugamba. Umuyobozi wa Komine Mabayi, Jeanne Izomporera, nawe yemeje iyo mirwano ndetse avuga ko imirambo yahise ishyingurwa byihuse ku mpamvu z’ubuzima.

Umutwe wa FLN umaze imyaka myinshi urwana na Leta y’u Rwanda, wanagize uruhare mu bitero byahitanye ubuzima bw’abaturage mu majyepfo n’uburengerazuba bw’u Rwanda hagati ya 2018 na 2019. Gusa hari amakuru yavugaga ko wigeze kugirana ibiganiro na FDNB mu rwego rwo gufatanya ibitero, ibintu bisa n'ibyapfuye.

Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ko kigiye gukomeza ibikorwa byo kurwanya FLN kugeza uyiranduye burundu.



Izindi nkuru wasoma

Amerika n’u Bushinwa mu nzira nshya y’ubucuruzi: Ese intambara y’imisoro irarangiye burundu?

Icyo Polisi ivuga ku mufana wa Rayon Sports waguye igihumure nyuma yo gutegwa n’umusekirite

Abarwanyi ba FLN bishwe n’ingabo z’u Burundi: Ese ni ihinduka mu mikoranire n’u Rwanda?

Ariko ubundi bisa bite gukundana n’umusore w’inkandagirabitabo?

Rutsiro: Inkuru ibabaje y’uwatakambiye Leta ngo azapfane itara n’udufaranga nk’abandi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-10 08:15:44 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abarwanyi-ba-FLN-bishwe-ningabo-zu-Burundi-Ese-ni-ihinduka-mu-mikoranire-nu-Rwanda.php