Abantu 79 bari mu bazoherezwa mu Rwanda bari bafunzwe n'u Bwongereza barekuwe
Abanyamategeko bunganira abasaba ubuhungiro bari bafunzwe mu Bwongereza kugira ngo boherezwe mu Rwanda, bavuga ko 79 ubu barekuwe by'agateganyo.
Abasaba ubuhungiro benshi barafunzwe kuva mu mpera ya Mata uyu mwaka, nyuma yuko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak avuze ko indege zizabajyana mu Rwanda mu byumweru bya mbere bya Nyakanga uyu mwaka.
Kwemeza ko abo barekuwe bibaye nyuma yuko abanyamategeko bunganira leta babwiye urukiko rukuru rw'Ubwongereza ko nta ndege izahaguruka ibajyanye mu Rwanda mbere y'itariki ya 24 Nyakanga, bibaye hafi cyane.
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza ntiyigeze na rimwe yemeza umubare w'abafunzwe, ndetse yavuze ko itazanga amakuru yuko gahunda yo kubohereza mu Rwanda izaba irimo kugenda intambwe ku yindi.
Minisitiri w'intebe Sunak avuga ko nasubira ku butegetsi indege zizabajyana mu Rwanda mu buryo buhoraho, guhera muri Nyakanga.
Ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko rizakuraho iyo gahunda niriramuka ritsinze amatora rusange yo ku itariki ya 4 Nyakanga.
Ku wa kabiri, leta y'u Rwanda yavuze ko UNHCR "ibeshya" kandi ko isa n'ishaka kugeza ibirego bihimbano mu nkiko z'Ubwongereza ku buryo u Rwanda rufatamo abasaba ubuhungiro.
Nubwo hari urujijo kuri ejo hazaza h'iyi gahunda, inkiko zo zigomba gukora zigafata ko indege zijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro zishobora guhaguruka, kugeza ubwo minisitiri yazibwira ko bitagishobotse.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show