English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umushinga Mupaka Shemba Letu ll ugiye kunganira abagore n'urubyiruko basaga 2,900 bakora ubucuruzi. 

Abagore bagera ku 2,400 n'urubyiruko rusaga 500 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagiye kunganirwa n'Umushinga Mupaka Shemba Letu II mu gihe cy'imyaka ine.

Ubwo hatangizwaga uyu mushinga wa Mupaka Shemba Letu ll, ushirwa mu bikorwa na Alert International ifatanyije na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Kiliziya Gatulika binyuze muri Diyosezi ya Nyundo ku nkunga y’Umuryango w'Ababiligi SIDA na DDC bavuze ko abazitabwaho ari abakora ku mupaka ihuza u Rwanda na DRC mu karere ka Rubavu na Rusizi.

Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Nyundo Musenyeri Mwumvaneza Anaclet atangiza uyu mushinga ku mugaragaro yasabye ko wagira uruhare mu gufasha abacuruzi barimo abagore n'urubyiruko gukora ubucuruzi bubateza imbere bufite umwihariko w'amahoro.

Yagize ati "Umushinga wabanje wagenze neza cyane uteza imbere abacuruzi mu bintu bitandukanye bakora, nubwo bakomeje guhura n'imbogamizi y'umutekano muke uri DRC, turifuza ko kuri iyi nshuro ya kabiri barushaho gutera imbere.’’

Akomeza agira ati ‘’Bave mu bacuruzi buciriritse bajye mu bacuruzi bunini, imishinge yaguke ikure ive ku rwego rumwe ijye ku rundi, ariko bakora ubucuruzi bufite umwihariko wo kubumbatira no guharanira amahoro,iterambere ritagira amahoro ntiribaho."

Ubuyobozi bw'imiryango ishyira mu bikorwa uyu mushinga buvuga ko bimwe mubyo  aba bagore bazakomeza kunganirwa  harimo ibijyanye no kumenya amategeko abarengera, ubumenyi mu misoro, kunganirwa mu gishoro, kubona ubuvugizi no guhura n'abo bakorana mu bihugu bihana imbibi kugira ngo barusheho kunganirana batezanye imbere.

Padiri Niragire Valens umungamabanga mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro CIJP mu Rwanda yavuze ko bishimira kuba abaterankunga bongeye  kubagirira ikizere.

Ati ‘’Kuba twarakoze neza muri gahunda zatambutse byatumye batugirira ikizere batwongeza n'indi myaka ine, tugiye gukora hamwe n'abagenerwabikorwa duharanira ko umugore ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka arushaho gutera imbere."

Fidele ni Perezida w'Impuzamahuriro y'amakoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Rubavu ashima kuba uyu mushinga wagarutse ngo bizatuma barushaho gukora nta mbogamizi nyinshi.

Yagize ati ‘’Hari ibibazo byinshi byakemutse mu mushinga wabanje aho batwigishije, badukorera ubuvugizi ndetse n'ubucuruzi bwacu buraguka twizeye ko uyu mushinga uzagera ku bantu banshi uzarushaho kudututeza imbere."

Habimana Martin umuyobozi w'Ishami ry'Imiyiborere Myiza mu karere ka Rubavu yavuze ko bishimiye gukorana n'uyu mushinga ugarutse ndetse bazakomeza kuba hafi.

Yagize ati "Umusaruro w'Umushinga Mupaka Shemba Letu wa mbere waratunyuze kuko wadufashije gukemura ibibazo byinshi mu kuzamura ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage bacu.''

Ati ''Nko mu guhindura imyumvire mu bucuruzi, ubufasha bwabo bwageraga kuri benshi kandi twizeye ko abazungukira mu mushinga ari benshi usibye abazafashwe nawo n'abaturage muri rusange bazabonamo inyungu, cyane ko umupaka wacu nubwo ufungura amasaha make ariko uragendwa, ubuhahirane burakomeje."

Uyu mushinga wibanze ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka nka bamwe mu bakunda guhura n'ibibazo byinshi bagakenera ubuvugizi bityo n'ubucuruzi bwabo bukihuta.

Mbere ya COVID-19 urugero ku mipaka ya Rubavu hambukaga abantu barenga ibihumbi 45 n'ubwo umubare wagabanutse ariko impande zombi ziracyakeneranye mu bucuruzi aho basabwa kubumbatira amahoro.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Gufasha mu kwisuzumisha no gukingira: Inshingano z'abagabo mu kubungabunga ubuzima bw'abagore.

Rubavu na Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.

Ubushakashatsi: Abagore bageze mu zabukuru bakunda imibonano mpuzabitsina kukigero cya 70%.

Rubavu: Abamotari basaga 1 000 bibukijwe gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Mu Rwanda 35% by’abakora uburaya bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA- Minisitiri Dr Sabin.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-11 13:00:24 CAT
Yasuwe: 133


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abagore-2400-nurubyiruko-500-bakora-ubucuruzi-bambukiranya-umupaka-bajyiye-kunganirwa-nUmushinga.php