English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abagaburirwaga na Kivu zombi batangiye guhumeka insigane muri Kinshasa

Gufunga ikibuga cy’indege cya Goma, kuva umujyi wafatwa na M23 mu mpera za Mutarama, byahagaritse iyoherezwa ry’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa biva muri Kivu y’Amajyaruguru bijya mu murwa mukuru wa Congo.

Abatuye Kinshasa basanzwe batunzwe n’ibiribwa biva muri Kivu bahatiwe guhindura imirire yabo kuko ibicuruzwa hafi ya byose byabuze ku masoko.

Nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, gufunga Ikibuga cy’indege cya Goma, kuva umujyi wafatwa na M23 mu mpera za Mutarama, byagize ingaruka ku ruhererekane rwose rw’ibicuruzwa hagati ya Kivu na Kinshasa.

Ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byaratumbagiye hejuru nyuma yo kurangiza ibyari mu bubiko kandi ibigo bimwe bigemurira amasoko mato byabaye ngombwa ko bifunga.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Kivu y’Amajyepfo mu marira n’amaraso: M23 na Wazalendo mu ntambara nshya y’amabombe



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-04 19:17:58 CAT
Yasuwe: 128


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abagaburirwaga-na-Kivu-zombi-batangiye-guhumeka-insigane-muri-Kinshasa.php