APR VC yanditse amateka nyuma yo kwegukana ibikombe bya CAVB Zone V Club Championship 2025.
Ikipe ya APR Volleyball Club mu bagabo n’abagore yanditse amateka, yegukana ku nshuro ya mbere ibikombe by’irushanwa rya CAVB Zone V Club Championship 2025 ryari ribereye i Kampala, muri Uganda.
APR VC y’abagabo yatwaye igikombe itsinze Police VC yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma amaseti 3-1, mu gihe APR WVC y’abagore na yo yatsinze Kenya Pipeline amaseti 3-1, isoza irushanwa iri ku gasongero k’Akarere ka Gatanu (Zone V).
Amakipe ya APR VC yaagaragaje imbaraga zidasanzwe
Iri rushanwa ryari rimaze icyumweru ribera muri Uganda, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 12 mu bagabo n’amakipe 9 mu bagore, avuye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda yakiriye, Tanzania, Kenya, U Burundi, Sudani y’Epfo ndetse n’u Rwanda.
Mu bagabo, APR VC yatangiye neza mu matsinda, itsinda imikino yayo yose. Yageze muri 1/4 itsinda Nemo Stars yo muri Uganda amaseti 3-0, ikomeza muri 1/2 isezereye REG VC nayo yo mu Rwanda ku maseti 3-0, maze ishyiraho akadomo itsinda Police VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.
Ku rundi ruhande, APR WVC mu bagore na yo yanyuze inzira isa n’iyo. Nyuma yo kugera mu mikino ya nyuma idatsinzwe, yasezereye KCB Nkumba yo muri Uganda muri 1/2 ku maseti 3-0, maze mu mukino wa nyuma itsinda Pipeline yo muri Kenya amaseti 3-1.
APR VC yanditse amateka mashya
Kwegukana iri rushanwa byabaye amateka akomeye kuri APR VC, kuko ari ubwa mbere mu mateka yayo yegukanye igikombe cya CAVB Zone V mu byiciro byombi. Nubwo iri rushanwa ryari rimaze kuba inshuro eshatu, APR VC ntiyari yigeze iritwara mbere, nubwo u Rwanda rusanzwe ari igihugu cyihariye iki gikombe inshuro nyinshi.
Iri rushanwa ryaherukaga gutwarwa na Kenya Pipeline mu bagore mu 2023, ariko izindi nshuro zose ryagiye ritsindirwa n’amakipe yo mu Rwanda.
Amakipe ya APR VC agarutse i Kigali nk’aba Champion
Biteganyijwe ko APR VC ihaguruka i Kampala kuri uyu mugoroba, aho izagaruka mu Rwanda nk’ikipe yanditse amateka muri Volleyball yo mu Karere ka Gatanu.
Uyu mukino ni indi ntambwe ikomeye ku makipe y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko kuri APR VC yagaragaje ubushongore budasanzwe muri iri rushanwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show