English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byahinduye isura: Umutoza wa APR FC yajyanywe gutoza mu bana b’iyi kipe.

Ku munsi  wejo hashize tariki 22 uguhyingo 2024, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko umutoza w’abazamu wa APR FC Ndizeye Aime Desire Ndanda yajyanywe gutoza abazamu mu ikipe y’abana ba APR FC.

Uyu mugabo wakiniye ikipe ya APR FC ndetse n’izindi kipe zikomeye hano mu Rwanda Ndizeye Aime Desire Ndanda, niwe ingoma nshya ya Brig Gen. Deo Rusanganwa ihereyeho ikora impinduka mu ikipe.

Ikipe ya APR FC yari ifite abatoza 2 b’abazamu barimo Mugabo Alex umaze iminsi muri APR FC ndetse na Ndizeye Aime Desire Ndanda wari umaze iminsi ari ku ibere ku buyobozi bwa Ltd.Col. Richard Karasira uheruka guhagarikwa ku kuyobora APR FC.

Ikipe ya APR FC ubwo yakinaga imikino ya CAF Champions League, twabonye Mugabo Alex yirengagizwa, ikipe ikajya ijyana Ndanda igihe yabaga yagiye gukinira hanze y’u Rwanda.

Mugabo Alex na Ndanda, bamaze iminsi badacana uwaka aho byavugwaga ko Ndanda ateranya Alex ku batoza bakuru ari byo byatumaga imikino APR FC yakinaga yasohotse atashyirwaga ku rutonde ngo ajyane n’ikipe.

Izi mpinduka zitangiye kuza mu ikipe ya APR FC, zije nyuma yingenzura rimaze iminsi rikorwa muri iyi kipe harebwa igikomeje gutuma ikipe ititwara neza, ibintu bidasanzwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 ugushyingo, APR FC irakina umukino wa Shampiyona n’ikipe ya Muhazi United. Ni umukino APR FC ishaka gutsinda kugirango irebe ko yazamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko azongerera amasezerano Harry Maguire.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 09:25:28 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byahinduye-isura-Umutoza-wa-APR-FC-yajyanywe-gutoza-mu-bana-biyi-kipe.php