English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR BBC yatsinze Made By Ball 103-81, ikomeza guhesha ishema u Rwanda

Ikipe ya APR Basketball Club, ihagarariye u Rwanda muri Nile Conference iri kubera i Kigali, yerekanye ubukana n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru itsinda Made By Ball Basketball Club yo muri Afurika y’Epfo ku manota 103 kuri 81. Ni umukino wa kabiri APR itsinze yikurikiranya, bigaragaza ko ifite intego yo kugera kure mu irushanwa.

Umukinnyi w’umunsi yabaye Youssoupha Ndoye, Umunya-Senegal ukinira APR BBC, watsinze amanota 25 wenyine, agaragaza ko ari umwe mu bashobora guhindura umukino igihe cyose ari mu kibuga.

APR BBC ntiyatangiranye neza, kuko agace ka mbere kegukanywe na Made By Ball ku manota 26 kuri 23. Gusa mu gace ka kabiri, nubwo APR yatsinze ku manota 22 kuri 21, byari bikiri bike kuko MBB yagiye kuruhuka iyoboye umukino ku manota y’ingereranyo.

Nyuma yo kuva kuruhuka, APR yahinduye byose, ishyiramo ingufu n’imikorere yihuse, itsinda agace ka gatatu ku manota 28 kuri 12. Ibi byatumye itangira kuyobora umukino idasubira inyuma. Mu gace ka nyuma, APR yatsinze 30 kuri 22, ishimangira intsinzi ku manota rusange 103 kuri 81.

Uko umukino wagenze mu byiciro:

§  Agace ka 1: Made By Ball 26 – 23 AP

§  Agace ka 2: APR 22 – 21 Made By Ball

§  Agace ka 3: APR 28 – 12 Made By Ball

§  Agace ka 4: APR 30 – 22 Made By Ball

Umubare w’amanota yose: APR 103 – 81 Made By Ball

APR BBC izasubira mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi, ikine na Alahli Tripoli yo muri Libya. Uyu mukino uraba ari ingenzi mu gutegura imikino yo kwishyura no gukomeza urugendo mu itsinda rya Nile Conference.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Volleyball: Amakipe yo muri Uganda na Kenya mu yazitabira irushanwa ryo kwibuka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-19 09:38:16 CAT
Yasuwe: 127


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-BBC-yatsinze-Made-By-Ball-10381-ikomeza-guhesha-ishema-u-Rwanda.php