English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Izina Kinyoni ni rishya mu matwi ya benshi mu bakunzi b’umuziki, icyakora ni ikimenyabose mu bahanzi bo muri iyi minsi by’umwihariko abakoreraga umuziki wabo muri Country Records.

 

Uyu musore ubusanzwe yitwa Niyonkuru Jean Claude, ni murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja) akaba uwa gatanu mu bana barindwi bavukana.

Inkuru y’urupfu rwe yatunguye benshi mu bakunzi b’umuziki, abahanzi bo bagwa mu kantu kuko abenshi bamuherukaga ari muzima.

Mu kiganiro na IGIHE, Nduwimana Jean Paul Noopja uri kubarizwa ku mugabane w’i Burayi, yavuze ko yababajwe bikomeye n’inkuru y’urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu buryo butunguranye.

Ati “Urumva ni umwana utararwaye igihe, ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022 nijoro yarasohotse hamwe n’abantu be, ataha mu ijoro, ageze mu rugo yatatse cyane mu nda bamujyana kwa muganga.”

Noopja avuga ko ubwo uyu musore yari ageze kwa muganga yahawe imiti, ariko bukeye ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 n’ubundi basanga ntacyo yamufashije bamusubizayo.

Nyuma yo kumusubiza kwa muganga nibwo bamwohereje mu bitaro bya Nyarugenge aho yaguye mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2022.

Noopja ati “Ni inkuru yambanye mbi kurusha izindi zose ahari numvise, nari mvuye mu nama yagenze neza numva nta kibazo. Ngeze aho ndi kuba mbona murumuna wacu arambwiye ngo Kinyoni yitabye Imana.”

Ikindi Noopja yavuze ni uko murumuna we yitabye Imana bari bamaze igihe gito basezeranye ko agiye kumwinjiza mu muziki, ati “Kinyoni yari umwana ufite impano itangaje, nari maze igihe gito mubwiye ko ngiye kumwinjiza mu muziki twemeranya ko yakora indirimbo 20, yari yaranamaze kuzirangiza inyinshi.”

Christopher wajyanye Kinyoni bwa mbere ubwo yari atashye arembye we avuga ko yatunguwe n’urupfu rwe.

Uyu muhanzi avuga ko uyu musore ubwo yavaga aho yari yasohokeye yageze mu rugo (ari naho hari studio) ahita ajya mu cyumba cye araryama.

Kuko yari ari kuribwa cyane, yaratakaga cyane bituma Christopher n’abo bari kumwe muri studio babyumva bamujyana kwa muganga.

Icyo gihe avuga ko bumvaga ari ibintu byoroshye, batigeze batekereza ko bigeze ku rwego rwo kwica umuntu. Kimwe n’abandi na we ahamya ko yatunguwe n’urupfu rw’uyu musore.

Benshi batambukije ubutumwa bwabo kuri status za whatsapp bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu musore.

Umuhanzi Adolphe yagize ati “Ruhukira mu mahoro Kinyoni, ugiye hakiri kare.”

Producer Li John we yagize ati “Twaherukanaga ku wa mbere dukorana indirimbo none reba ibintu nsanze ku mbuga, ruhukira mu mahoro Imana ikomeze igutuze aheza.”

Kenny Sol we amagambo yamushiranye asangiza abamukurikira ifoto y’umutima umenetse arangije akurikizaho ubutumwa bugira buti “Ruhukira mu mahoro muvandimwe!”

Papa Cyangwe yibukije abamukurikira ko nta wakiratanye iby’Isi, ati “Uwirata yiratane Imana naho iby’Isi ni ubusa.”

Mico The Best we wabwiye IGIHE ko mbere y’uko uyu musore arwara bari baganiriye yagize ati “Undi musore uzwiho gusabana arigendeye!”

Aba kimwe n’abandi benshi bakozwe ku mutima n’urupfu rw’uyu musore wafashije abatari bake kwandika indirimbo zabo.

Izizwi yanditse zirimo; Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy n’izindi nyinshi zirimo iza Davis D, Juno Kizigenza, n’abandi bahanzi banyuranye bagiye bakorana bya hafi na Country Records.

Bruce Melodie we yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, asangiza abamukurikira amashusho ya Kinyoni ari kumufasha mu ikorwa ry’indirimbo ‘Henzapu’.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Spotify Nigeria2024: Asake ahigitse abafatwa nk’ibishyitsi mu muziki wa Nigeria.

Ibyamamare byo muri Nigeria biyobowe na Ruger ndetse na Victony bategerejwe i Kigali.

Burna Boy ntabwo yibye umuziki w’Amerika-Steve Harvey

Ni iki cyatumye Papa cyangwe album ye ayita Ubuzima n’urupfu (Live and die)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-18 14:02:49 CAT
Yasuwe: 288


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Ibyamamare-mu-muziki-byashenguwe-nurupfu-rwa-Kinyoni.php