Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umusore w’imyaka 24 y’amavuko akoresheje inkota.
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024 nibwo mu Mudugudu wa Kabande, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi mu ishyamba riri hepfo y’Ibitaro bya Remera Rukoma hafi y’irimbi habonywe umurambo w’umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 24 y’amavuko wari amaze kwicwa.
Umwe mu bakekwaho ubu bwicanyi yatawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi n’Abaturage.
Bamwe mu baturage baturiye Umurenge wa Rukoma bavuga ko umusore umwe mu bakekwaho kwica Sibomana Emmanuel yamaze gutabwa muri yombi, aho yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Rukoma.
Andi makuru kandi, avuga ko nyuma y’uko bamufashe bagiye kumusaka iwe basangayo inkota yasaga nk’aho igitose bigaragara ko yanyujijweho amazi, yogejwe!, bahasanga kandi n’imyenda abaturage bavugaga ko bamubonanye, iyo hejuru yamaze kuyimesa, ipantaro ariyo itameshwe.
Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere ari kumwe n’Ukuriye Polisi mu karere, SP Furaha hamwe n’Umukozi wa RIB Sitasiyo ya Rukoma, baganiriye ndetse bahumuriza abaturage, ariko kandi banabasaba kwirinda icyo aricyo cyose cyabajyana mu gukora ibyangwa n’Amategeko.
Yaba Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, basabye abaturage kwirinda ibikorwa bigayitse by’ubwicanyi n’ibindi byose bitemewe n’amategeko, ariko kandi babasaba ko buri wese aharanira kuba ijisho rya mugenzi we, bagatangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira icyaha no gufata abakekwaho kubikora.
Umurenge wa Rukoma, ni hamwe muhabarizwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hakaba kandi hamwe mu hakunze kurangwa ibikorwa by’urugomo n’amakimbirane bitandukanye rimwe na rimwe bigera no kuvutsanya Ubuzima.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show