Ubufaransa n’u Bwongereza biyemeje koherereza ingabo n’intwaro muri Ukraine.
Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza byabyukije ibiganiro bigamije kohereza muri Ukraine ingabo, mu ntambara iki gihugu kimazemo imyaka irenga ibiri gihanganye n’u Burusiya.
Muri Gashyantare 2024, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagaragarije ibihugu by’i Burayi bishyigikiye Ukraine, ko hakwiye koherezwayo ingabo zo kuyifasha mu ntambara, ariko umuryango w’Ubutabarane uhuza u Burayi na Amerika ubitera utwatsi.
Uyu mushinga wahise umera nk’usinziriye ariko ikinyamakuru Le Monde cyanditse ko muri uku kwezi ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yajyaga mu Bufaransa, yaganiriye na Perezida Macron ku ngingo yo kohereza muri Ukraine ingabo.
Bivugwa ko ibi bihugu bishobora kohereza abantu bo gusana no gukora intwaro z’igisirikare cya Ukraine n’abasirikare bashobora kujya ku rugamba.
U Burusiya bushinja u Bufaransa ko bwamaze kohereza ingabo ku rugamba muri Ukraine.
Umwe mu basirikare b’u Bwongereza yagize ati “Ibiganiro birarimbanyije hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare by’umwihariko bigamije gushyiraho itsinda rishyigikiye Ukraine mu Burayi ariko rikanibanda ku mutekano w’u Burayi mu buryo bwagutse.”
U Burusiya bumaze igihe bugaragaza ko hari abasirikare bo mu mitwe kabuhariwe y’igisirikare cy’ibihugu by’i Burayi bari kurwana mu ntambara ya Ukraine, Perezida Vladimir Putin akavuga ko Ukraine itari kubasha kurasa ibisasu birasa kure idafashijwe n’inzobere z’u Burayi.
Hashize iminsi mike u Bufaransa bwemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje ibisasu bya SCALP-EG birasa kure, icyemezo cyafashwe nyuma y’uko na Amerika yatanze uburenganzira bwo gukoresha ibyo yahaye Ukraine.
U Burusiya buvuga ko mu gihe hazajya habaho kurasa ku butaka bwabwo buzajya busubiza kandi bukarasa ahatunganyirizwa n’ahari intwaro zifashishwa baburasa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show