English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yabonye imbumbe y’amanota atatu nyuma yo gukabukira Bugesera ibitego 2-0.

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, ikipe ya APR FC yakinnye umukino w’ikirarane n’ikipe ya Bugesera FC urangira ibonye intsinzi y’ibitego 2-0 itahana amanota atatu ityo.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Ikipe y’Ingabo, ntiyari ifite abarimo Ruboneka Bosco, Richmond Lamptey na Dauda. Mugiraneza Frodouard yari yongeye kugaruka mu bakinnyi 11 Darko Novic yagiriye icyizere.

Ku ruhande rw’Abakeramurimo ba Bugesera, umunyezamu wa bo wa mbere, Arakaza Mac-Arthur, yari yasimbuwe na Mfashingabo Didier mu bakinnyi 11 babanjemo kuri uyu mukino. Nyarugabo Moïse na Singirankabo Djaroudi basanzwe babanzamo, uyu munsi babanje ku ntebe y’abasimbura.

Umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdoul-Karim wari hagati mu kibuga, watangiye wihuta ku mpande zombi, cyane ko Haringingo Francis utoza Bugesera FC, azwiho gutuma ikipe atoza ikina umupira mwiza usukuye, ndetse na mugenzi we bahanganaga, akaba ari ku gitutu cyo gushaka amanota mu mikino yose y’ibirarane.

Ni umukino woroheye ikipe ya APR FC, ukurikije imbaraga z’aya makipe yombi. APR FC yatangiye umukino ikina neza ndetse ihusha uburyo bumwe na bumwe, ubona ko isaha n’isaha irabona igitego.

Nubwo Bugesera FC yanyuzagamo ikataka ariko ntibitere ikibazo APR FC, ku munota wa 38 w’igice cya mbere APR FC yaje kubona igitego gitsinzwe na Lamine Bah ku mupira wari uhawe Niyibizi Ramadhan ateye, umuzamu wa Bugesera FC awukuramo Lamine Bah wari hafi ahite atsinda igitego.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Bugesera FC ubona ko yagarukanye imbaraga nyinshi ariko APR FC iza isimbuza havamo Lamine Bah hinjiramo Thaddeo Lwanga, Tuyisenge Arsene ndetse na Chidiebere.

APR FC yakomeje kugenda yataka cyane Bugesera FC wabonaga ntambaraga ifite nyinshi kuri uyu mukino, byaje kuyihira kuko ku munota wa 78 Tuyisenge Arsene yakorewe ikosa mu rubuga rw’umuzamu wa Bugesera FC, Penalite iterwa neza na Niyibizi Ramadhan, APR FC iba ibonye igitego cya Kabiri, umukino urangira utyo.

APR FC gutsinda uyu mukino ntawatinya kuvuga ko bisa nko gusunika umusifuzi kuko uko byagenda kose ahita agwa. Bugesera FC yaje gukina uyu mukino n’ubundi ubona ntakindi yakora usibye gutsindwa ni nako byagenze itsindwa ibitego 2-0.

Bugesera FC, nyuma yo gutsindwa yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 8, naho ikipe ya APR FC yahise yigira imbere kuko yagize amanota 14 nyuma yo gutsinda mu buryo budashidikanwaho.



Izindi nkuru wasoma

Yatawe muri yombi nyuma yo kwica umusore w’imyaka 24 y’amavuko akoresheje inkota.

APR FC yabonye imbumbe y’amanota atatu nyuma yo gukabukira Bugesera ibitego 2-0.

Menya ibyo Dr. Sabin yatangaje nyuma y’uko hasohowe video yerekana ambulance ipakirwamo sima.

Amakuru mashya: Intara y’Iburengerazuba yabonye Guverineri mushya.

Uganda: Abajenerali batatu na Minisitiri bakomerekeye mu manuka ikomeye cyane.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-28 06:44:49 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yabonye-imbumbe-yamanota-atatu-nyuma-yo-gukabukira-Bugesera-ibitego-20.php