Vuba na bwangu: Perezida Tshisekedi yayoboye inama yahuriyemo n’abayobozi bakuru.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yayoboye inama yihutirwa yo gushakira ibisubizo ibyo bibazo, aho yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo na Polisi, hamwe n’abaminisitiri barimo Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa n’abandi bashinzwe umutekano.
Iyo nama yabereye ku cyicaro cya Perezida muri "Cité de l’Union Africaine," aho hashyizwe imbere ibibazo by’umutekano, imiryango y’impunzi yugarijwe mu mujyi wa Goma, ndetse n’ibibazo by’ibikenerwa by’ibanze mu kiremwamuntu.
Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye i Sake no hafi ya Goma, M23 yemeje ko yishe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibintu byashimangiye impungenge z’ibihugu mpuzamahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, byahise bisaba abaturage babyo kuva muri Goma. Bivuga ko “M23 yagaragaje ubushake bwo gufata umujyi wa Goma.’’
Perezida Tshisekedi arateganya indi nama y’ingenzi y’Umutekano kuri uyu wa Gatanu kugira ngo hashyirweho ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo gikomeje gutera inkeke igihugu n’amahanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show