Impinduka zikomeye muri Polisi ya Mozambique: Ese Perezida Chapo arashyira ku murongo igihugu?
Mu cyumweru kimwe gusa amaze ku butegetsi, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yakoze icyemezo gikomeye cyo kwirukana Bernadino Rafael, Umukuru wa Polisi wari umaze igihe ashinjwa ibikorwa by’ubushimusi, ihohotera, no guhutaza abigaragambyaga mbere na nyuma y’amatora yo mu Ukwakira 2024.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 23 Mutarama 2025, gifatwa nk’intambwe yo gusubiza icyizere abaturage b’iki gihugu cyahungabanye cyane nyuma y’amatora yashyize ku butegetsi ishyaka rya Frelimo.
Kuva mu myaka 50 ishize Mozambique yakwigobotora ingoyi y’Abanya-Portugal, ni bwo iki gihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye nyuma y’amatora.
Izi matora zakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye yavugwagamo urupfu rw’abarenga 300, mu gihe Rafael yemeraga gusa abantu 96 hamwe n’abapolisi 17 bapfuye.
Bernadino Rafael yavuze ko abapfuye bashakaga gusagarira abapolisi, abo bashinzwe umutekano na bo bakirwanaho
Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Mozambique cyashyize mu majwi inzego z’umutekano, zishinjwa kwinjiza abakozi bazo mu bigaragambya, bikarangira benshi bicwa abandi bagafungwa.
Mu gusimbuza Rafael, Perezida Chapo yahaye icyizere Joaquim Sive, wari umuyobozi wa polisi mu ntara za Sofala na Nampula, ngo ashyiremo umwuka mushya mu rwego rw’umutekano.
Ese aya mavugurura aragarura ituze no kwimakaza demokarasi muri Mozambique? Cyangwa ni intangiriro y’urugendo rurerure rwo kubaka icyizere hagati ya guverinoma n’abaturage? Ibi ni ibirikwibazwa kuri aya mavugurura akozwe na Perezida.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show