English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volodymyr Zelensky yashimangiye ko abasirikare 43,000 ba Ukraine bapfiriye ku rugamba.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kuva u Burusiya bwatangira kubashozaho intambara muri Gashyantare 2022, abasirikare b’igihugu ibihumbi 43 bamaze gupfa.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye kandi ko kuva icyo gihe, abasirikare ibihumbi 370 ba Ukraine bakomeretse, barimo abakomeretse inshuro zirenze imwe ndetse n’abafite ibikomere byoroheje.

Ati “Kuva intambara yagutse yatangira, Ukraine yatakarije abasirikare 43.000 ku rugamba. Harimo 370.000 bahawe ubuvuzi. Abasirikare bacu bagera kuri ½ bakomeretse bari gusubira ku rugamba, kandi iyi mibare irimo abakomeretse byoroheje n’abakomeretse kabiri.”

Yatangaje ko kuva muri Gashyantare 2022, abasirikare 198.000 b’u Burusiya bamaze gupfira muri iyi ntambara, abandi barenga 550.000 bakaba barakomeretse.

Zelensky yatangaje ko nta bundi buryo bwo guhagarika Perezida Putin w’u Burusiya kuko ngo yabaswe n’intambara, keretse hifashishijwe imbaraga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

Ati “Yahagarikwa gusa n’imbaraga z’abakuru b’ibihugu bashobora kuba abayobozi b’amahoro. Duhanze amaso Amerika n’Isi yose kugira ngo bidufashe guhagarika Putin. Ibintu byonyine atinya ni Amerika n’ubumwe bw’Isi.”

Perezida Zelensky akomeje gusaba Amerika ubufasha mu gihe Donald Trump witegura kujya ku butegetsi muri Mutarama 2025, yagaragaje ko ashobora guhagarika ubufasha igihugu cyabo giha Ukraine, agashyigikira ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye.



Izindi nkuru wasoma

Igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu mu Burusiya.

Leta ya DRC yashimangiye ko abasirikare bayo FARDC basahuye abaturage ubwo batsindwaga na M23.

Igihugu cya Ukraine kigiye kwinjira mu muryango wa OTAN.

DRC: Hagaragajwe imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bwakozwe n’Abasirikare barinda Tshisekedi.

Volodymyr Zelensky yashimangiye ko abasirikare 43,000 ba Ukraine bapfiriye ku rugamba.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 09:29:26 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volodymyr-Zelensky-yashimangiye-ko-abasirikare-43000-ba-Ukraine-bapfiriye-ku-rugamba.php