Urukundo n’ihohotera: Uko bamwe mu barimu ba Gasumo basimbuje indangagaciro amarangamutima
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasumo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, haravugwa umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigisha agahita atoroka, ndeste n’umwarimukazi wakundanaga n’umunyeshuri w’umuhungu bikanavugwa ko baba bararyamanye bigatuma umubyeyi w’uwo munyeshuri aza kwihaniza mu kigo, byamugeraho na we agatoroka, bivugwa ko banabyiyemereraga ndetse ngo bitegura kurushingana.
Amakuru y’umubano wihariye hagati y’uwo mwarimukazi n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye, yagiye hanze nyuma yuko mwarimu Bonaventure aketsweho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 15 yigishaga mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuyobozi w’iri shuri, Muronsi Sebagabo Seth avuga ko byabereye hanze y’ikigo na we akabimenya biturutse mu baturage ndeste ko kuva icyo gihe uyu mwarimu atongeye kuboneka.
Agira ati “Hari muri weekend. byabereye iyo mu giturage, amakuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage ko umwarimu yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 15, hanyuma natwe tubigeza ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.”
Nyuma yaho nibwo iby’urukundo rw’umwarimukazi na we wigisha muri iri shuri n’umunyeshuri na byo byazamutse, byongeye kuvugwa, aho bivugwa ko mbere aba bombi bari bamaze igihe gito bemereye ubuyobozi bw’ikigo ko bamaze igihe bakundana kandi ko bateganyaga gukora ubukwe, ndetse binakorerwa raporo igashyikirizwa ubuyobozi bwisumbuyeho hakaba hari hategerejwe umurongo kuri byo.
Muronsi Sebagabo Seth ati “Ngo batangiye gukundana kera umwe yiga i Mwezi undi yiga hano. Uwo mwarimukazi aje vuba. Mu nyandiko batwemereye ko ubucuti bwabo ari ubwo kuzakora ubukwe, ngo bari bategereje ko umuhungu asoza kwiga.”
Kuri uyu wa Gatatu inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Umurenge na polisi zagiye muri iki kigo cy’ishuri gukurikirana ibyo bibazo by’imyitwarire ivugwa ku barezi, aho bivugwa ko mbere ya saa sita uyu mwarimukazi yari mu kigo nk’ibisanzwe ariko nyuma ntiyongere kugaragara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre yabwiye RADIOTV10 ko binavugwa ko mwarimukazi yaba yararyamanye n’umunyeshuri.
Ati “Uwo murezi w’umugabo byavuzwe ko yasambanyije umwana twahise tubikurikirana ariko kugeza iyi saha ntaraboneka icyakora twatangiye kumukurikirana mu buryo bw’akazi. Naho uwo murezi w’umugore byavuzwe ko yaba yararyamanye n’umuhungu wiga kuri iki kigo ashingiye ko uwo munyeshuli afite imyaka y’ubukure. Iyo uri umurezi uba uri umubyeyi. Ni ishyano kuko nta mubyeyi wakaryamanye n’umwana.”
Umubyeyi witwa Mukashyaka Lorentine urerera muri iri shuri avuga ko ibivugwa kuri abo barimu biteye isoni kandi bidakwiye ko umunyeshuri akundana n’umwarimu we cyangwa ngo umwarimu asambanye umunyeshuri yigisha.
Ati “Umwarimu ni we munyakakosa, ni we wakamuhaye indero kuko amufiteho inshingano ntabwo yakabaye ateretwa n’umunyeshuri.”
Bivugwa ko umubyeyi w’uyu munyeshuri ukundana n’umwarimukazi ari we wafashe iya mbere akaza kwihaniza mu kigo ndeste ubuyobozi bw’iri shuri bugahamagaza aba bombi bagakora inyandiko bemera ko bamaze igihe bakundana aho uyu mubano wabo ngo waganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show