Umuziki, urukundo n’imibanire: Ibyo Gyakie, Chameleone na Bien Aime bavuze
Gyakie yazinutswe gusoma ibitekerezo bimwibasira, Jose Chameleone yavuze ko umuziki wa Uganda usinziriye, Bien Aime Baraza yahishuye ko umugore we ariwe mujyanama we(Avugwa hanze)
Umuhanzikazi wo muri Ghana, Gyakie yahishuye ko hashize igihe yarazinutswe gusoma ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga bimwibasira mu rwego rwo kwirinda kuba yabikuramo umubabaro
Ubwo yaganiraga na Joy Fm, Gyakie wamamaye muri Forever, yasobanuye ko kumva ibitekerezo by’abantu benshi bigusha mu rujijo, akaba yarahisemo kumesa kamwe akirinda gusoma ibitekerezo bimutuka.
Kizz Daniel yatunguwe n’umukobwa bakundanye mu myaka 10
Kizz Daniel yatunguwe na Jinad Habibat bakundanye mu myaka 10. Uwo mukinnyi wa filime yarifashe ashyira hanze ifoto yabo yo mu bihe by’urukundo ayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni ifoto irimo Kizz Daniel yafashe Jinad Habibat mu buryo bwerekana urukundo. Habibat yanditse amagambo yerekana ko agifitiye urukumbuzi Kizz Daniel, kuko yayiherekesheje amagambo agira ati”Ibihe birashira ariko ifoto ihoraho.” Kuri ubu Kizz Daniel ari mu Rukundo na Mjay bakaba bafitanye abana batatu.
Davido yitiriye Restaurant album aherutse gusohora
Davido ari kunengwa cyane nyuma yo gufungura Restaurant akayitirira album iheruka kujya hanze yitwa 5ive aho kuyitirira umugore we Chioma. Umukinnyi wa filime witwa Sarah Martins yibasiye Davido cyane aho yavuze ko iriya Restaurant yise ‘The 5ive Kitchen’ yari kuyiha izina rya Chioma byari kuruta.
Davido nawe wabonye ko byamukomeranye yahise ajya kuri Instagram ya Sarah Martins ahandikirwa ibitekerezo amusubiza ko ari kwamamaza app yitwa foodcourt app mu rwego rwo kurushaho kwamamaza album ye.
Davido yakuyeho urujijo asaba Sarah Martins gukoresha ubwenge cyane kuko nta Restaurant yigeze afungura.
Bien Aime Baraza yavuze ku mugore we
Bien Aime Baraza uri gukorera ibitaramo muri Leta zo muri Amerika byo kwamamaza album yise Alusa yaganiriye na The Breakfast Club, yavuze ku mugore we umureberera inyungu. Amaze imyaka isaga 20 mu muziki ariko akaba ari mu mwaka wa kabiri mu rugendo rushya rw’umuziki ku giti cye.
Muri icyo kiganiro cy’ibyamamare, Bien Aime Baraza yavuze ko umugore we, Chiki Kuruka wamubereye umujyanama mwiza kandi yarinze urushako cyane rugenda neza. Yasobanuye ko atari kugira ibihe byiza iyo atagira umugore mwiza umuba hafi.
Mu kubara inkuru y’urukundo n’umugore we yahishuye ko bamaranye imyaka icyenda bakundana nyuma yiyemeza kumugira umujyanama we mu by’umuziki.
Bien Aime yavuze ko batajya batandukanya akazi n’urugo kuko no mu gicuku usanga umugore we amwibutsa akazi gahari ku munsi ukurikira.
Bien yavuze ko mbere y’uko umugore we amubera umujyanama banyuraga mu bihe by’icuraburindi ariko kuva yafata izo nshingano bari guca mu bihe byiza.
Iyo bigeze mu kugabana amafaranga yasobanuye ko ibyo binjiza byose babifiteho uburenganzira bungana ku buryo baharanira ahazaza h’umuryango wabo. Bien ari muri Amerika aho yagurishije amatike y’ibitaramo 10 agashira.
Jose Chameleone yagaragaje irindimuka ry’umuziki wa Uganda
Jose Chameleone umaze imyaka 25 mu muziki yasobanuriye RTV ko umuziki wabo wataye icyanga ndetse nta hazaza ufite.
Yasobanuye ko gusubira inyuma byatewe n’abakora indirimbo bashaka kwamamara igihe gito aho gukora imiziki izamara igihe ku isoko.
Chameleone yanahishuye impamvu abahanzi bakuru bari kugaruka mu kibuga biri guterwa n’uko ibintu bitifashe neza ku bahanzi bato bahari.
Jose Chameleone rero yabwiye abahanzi kwita ku muziki ufite ubutumwa kandi uzamara igihe ntibirukanke inyuma y’ibisaza vuba.
Yanenze abatunganya imiziki bita cyane ku njyana zibyinitse noneho abahanzi bakaza bakazirirmbamo ubusa.
We rero mu bihe bye wasangaga umuhanzi n’utunganya imiziki baritaga cyane ku njyana, ubutumwa bw’igihangano.
Jose Chameleone yavuze ko abahanzi bo mu bihe bya za 2000 bari kugaruka bagakora neza kurusha abaje vuba kuko abakuze bafite urukumbuzi rw’ibihe byabo.
Ibitekerezo bya Jose Chameleone yabisoreje ku ngingo iteye agahinda aho yavuze ko umuziki wa Uganda uri mu kiruhuko, noneho igihe kimwe uzakanguka wongere wigarurire akarere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show