English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyahishuwe ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi b’inganda mu bwicanyi bwo muri Jenoside

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haracyagaragazwa ukuri kutari kwaravuzwe cyane ku ruhare bamwe mu bayobozi b’ibigo bikomeye by’inganda bagize muri Jenoside, by'umwihariko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’uruganda rw’isukari rwa Kabuye (Kabuye Sugar Factory), cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Jabana, aharuhukiye imibiri 333 y’Abatutsi biciwe mu Mirenge ya Jabana, Nduba, Jali, Gatsata na Ndera.

Mu buhamya butandukanye bwatanzwe muri iki gikorwa, hanagarutswe ku bayobozi b’inganda bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, bifashishije ububasha n’icyizere bari bafite mu baturage.

Solange Mukanizeyimana, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Jabana, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’inganda bari bakomeye muri icyo gihe, barimo Kayinamura wayoboraga uruganda rw’isukari rwa Kabuye, wabaye interahamwe ruharwa, ndetse na Nyirimbibi wayoboraga uruganda rwatonoraga umuceri, nawe akaba yari umwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka rya CDR ryazanye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Abo bantu bari bakomeye cyane. Nka Nyirimbibi yayoboraga CDR kandi yari afite imbaraga muri aka gace, afatanyije n’abandi nka Kayinamura bakwirakwije imihoro n’amagambo y’urwango. Ni bo bayoboye ibitero byishe Abatutsi benshi hano.”

Ibi byemezwa kandi n’andi mateka yagaragajwe n’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Jabana, bavuga ko interahamwe zakoraga nk’abakozi b’inganda, ndetse bamwe muri bo bakabigira uburyo bwo gutwikira ibikorwa byabo by’ubugome.

Umwe mu barokotse, Donatille Izabiriza, yagize ati: “Ni ibintu biteye agahinda kubona ko aho abantu bagombaga gushakira imibereho, hari abayobozi b’inganda bagihinduye ahantu h’amaraso n’urupfu. Ariko uyu munsi turishimira ko abo bantu basimbuwe n’ubuyobozi bwiza burwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Kuri ubu, Uruganda rwa Kabuye ruyobowe n’abayobozi bashya barimo M. Thirunavukkarasu, umuyobozi mukuru, n’abandi bashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge. Bagaragaje ko bashyigikiye ibikorwa byo Kwibuka kandi biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Joel Rwibasira, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye muri uru ruganda, yavuze ko amateka mabi y’ababayoboye atababuza gukora ibitandukanye n’abo. Ati: “Dufite inshingano yo kwigisha abakozi bacu amateka y’Igihugu, no gushyigikira abarokotse. Ubuyobozi bwiza bw’iki gihe buduha icyerekezo cyo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Kwibuka Jenoside ntibigamije gusa guha icyubahiro abazize Jenoside, ahubwo ni n’amahirwe yo gukomeza kugaragaza ukuri n’ibitaravuzweho byinshi ku ruhare rw’abantu batandukanye, barimo n’abari ku myanya y’ubuyobozi bw’inganda, bakoresheje izina ry’akazi mu bikorwa byo kurimbura.

Ibi bikorwa byo Kwibuka bikomeje gukorwa hirya no hino mu Gihugu, bikaba bisiga ubutumwa bukomeye bwo kurwanya amacakubiri no gukomeza kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutarangwamo ivangura na hato.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Uwari umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yagize ibyo asabye abayobozi ba Rayon Sports

Menya ibihugu 5 bya mbere muri Afurika mu kugira abakina imikino y'amahiwe benshi

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Ni nde uzahabwa urufunguzo? APR FC mu biganiro bya nyuma n’abatoza 2 bakomeye muri Afurika



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-17 09:19:00 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyahishuwe-ku-ruhare-rwa-bamwe-mu-bayobozi-binganda-mu-bwicanyi-bwo-muri-Jenoside.php