DRC: M23 yeretse Tshisekedi amasasu menshi, inamushimira ku bw’impano ya Noheli.
Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye muri Teritwari ya Lubero, washimiye Perezida Tshisekedi ku cyo wise impano ya Noheli.
Ni ubutumwa buherekejwe n’amashusho, uyu mutwe ukaba wabitangaje ukoresheje urubuga rwa X kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024.
Muri ayo mashusho hagaragaramo amakarito menshi y’amasasu M23 yafatiye mu duce yambuye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Agaragaramo kandi imifuka myinshi y’ibyo kurya birimo umuceri na kawunga.
Ubutumwa bwari buyaherekeje buragira buti: “Wakoze ku bw’impano ya Noheli, Tshilombo.”
Ingabo za M23 zimaze iminsi zigarurira uduce dutandukanye twiganjemo utwo muri Teritwari ya Lubero, nyuma yo kutwirukanamo FARDC n’abambari bayo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show