Uganda: Ikamyo yo mu Rwanda yarenze umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage umwe arakomereka.
Mu Karere ka Rukiga mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda, ikamyo yo mu Rwanda yarenze umuhanda yinjira mu nzu yo guturamo n’amaduka atatu, ikomeretsa umuntu umwe.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, ahagana saa 11:00 zo mu Rwanda, mu kagari ka Rwabahazi, mu muhanda Ntungamo- Kabale.
Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros ifite ibirango RAG 876S/RL 6264, yavaga Ntungamo yerekeza i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, Elly Maate yabwiye Monitor ko “iyi kamyo yageze mu ikorosi ribi, uyitwaye ananirwa kuyigarura, irenga umuhanda, igonga amapoto, inzu n’amaduka atatu, ikomeretsa umwe mu bari bayarimo.”
Kugeza ubu ikamyo yabaye ifashwe na polisi ya Uganda mu gihe hagikorwa iperereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show