Burera: Ibibazo by’abaturage bahura n’ingaruka z’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho.
Mu Karere ka Burera, abaturage bo mu Mirenge ya Kagogo, Kinyababa na Butaro, baracyahangayikishijwe n’ingaruka z’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, wari ugamije koroshya urugendo no guteza imbere ubucuruzi.
Gusa, mu bikorwa byo kubaka uyu muhanda, abaturage benshi ntibigeze babarurirwa imitungo yabo, nk’amasambu n’inzu zabo.
Iyi mishinga ikomeye irimo gutuma inzu z’abantu zimwe zigasaduka cyangwa zikaba ziri mu kaga ko gutwarwa n’imvura, kuko zirasigara ku mikingo, bigatuma abaturage benshi babura aho batura, bikanateza impungenge ku buzima bwabo.
Abaturage basaba ko imitungo yabo yagenerwa agaciro, kugira ngo bashobore kubona uburyo bwo kwimukira ahandi hatari mu bibazo. Ibi bibazo bituma habaho impungenge ku mutekano w’abaturage n’iterambere ry’ubuzima bwabo.
Mukandori Esperence utuye mu Murenge wa Kagogo agira ati “Inzu bazisatirije umuhanda zisigaramo rwagati, ku buryo no kuzisohokamo bisaba kwigengesera ngo udakubitwa n’imodoka. Mbere twagiraga imbuga abana bakiniramo cyangwa twanikamo imyaka, yewe hamwe bakagira n’uturima tw’igikoni ku irembo; ariko ubu byose byabaye amateka kubera ko mu gutunganya umuhanda bagiye babivanaho dusigara mu manegeka.’’
Yongeraho ati “Ababishinzwe bakomeje kubirebera, bakaba batarigeze natwe batubarurira imitungo yacu nk’uko babikoreye n’abandi, ngo tuhave twimukire ahandi.”
Ubufasha bwa Leta ndetse n’abashinzwe imishinga y’umuhanda burakenewe kugira ngo habeho kwishyura abaturage bari mu gihombo, ndetse no kubaha amahirwe yo kubaho mu buryo bw’umutekano.
Mukamana Soline uyobora Akarere ka Burera, avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo kikabonerwa umuti byihuse.
Ati “Tugiye kwegeranya abarebwa n’ikibazo tubahuze n’abashinzwe kubikemura. Leta ibereyeho umuturage no kumukemurira ibibazo bimwugarije, ku bw’ibyo rero n’ibijyanye n’ingurane, muri iki gihe nta gikorwa kijyanye no kwegereza abaturage ibikorwa remezo kikibaho hatabanje kubaho kubarura ibyabo. Turaza kubikurikirana kandi nanabizeza ko vuba bizaba byabonewe umuti.’’
Iyo mirimo yatangiye guhera mu mwaka wa 2022, bikaba biteganyijwe ko igomba gukorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Ukaba uzuzura utwaye Miliyari 96 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba baturage bavuga ko ari igikorwa cy’ingirakamaro bazaba bagezeho kuko bari bawubabaye cyane, ngo uborohereze mu buhahirane.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show