Ubushinwa:Imvura idasanze yimuye abarega 100.000 abandi benshi barahunga
Abantu barenga 100.000 bo mu gihugu cy'Ubushinwa bimuwe kubera imvura idasanzwe ikomeje kugwa mu Ntara y'Amajyepfo ya Guangdon.
Kuri uyu wa kabiri nibwo Leta yatanze impuruza kuri iyi mvura, Leta yavuzeko iyo mvura ishobora gutera imyuzure ikomeye mu gihe yaba ikomeje kwiyongera. mu minsi yashize iyi mvura yahitanye abantu 4 abandi 10 barakomereka.
Usibye abo bantu basaga 100.000 bimuwe abandi bantu 25.000 barahunze.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuye hakurya ya Guangdon yerekanaga imidugudu yuzuyemo amazi ndetse n'imodoka zireremba hejuru y'amazi.
Si ubwa mbere aka gace kagaragaramo ibiza by'imvura idasanzwe kuko no mu myaka yashize muri aka gace hagiye hagwa imvura iri kurwego rwo hejuru.
Raporo y'umuryango w'abibumbye yashizwe hanze kuri uyu wa Kabiri yagaragajeko umugabane wa Aziya ukunze kwibasirwa n'ibiza biterwa n'imihandagurikire y'ikirere ariko ibiza kw'isonga mu kwangiza ibintu no guhitana abantu benshi n'imvura ndetse n'umuyaga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show