English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abacamaza,abashinjacyaha,abanditsi ,abashinzwe iperereza mu nkiko za gisirikare bari guhabwa amahugurwa  

Ku wa kibiri tariki ya 23 Mata 2024 abacamanza, abashinjacyaha,abashinzwe iperereza n'abanditsi b'inkiko  batangiye amahugurwa y'iminsi ibiri agamije kwigira hamwe uburyo bwo kunoza  no guteza imbere ireme rya serivise no guteza imbere ubufatanye mu rwego rw'ubutabera bwa gisirikare.

Muri ayo mahugurwa Perezida w'urukiko rw'ubujurire Francoise Regis Rukundakuvuga yashimye imbaraga z'ubufatanye hagati y'inkiko za gisirikare n'iza gisivile mu kubahiriza amahame yo kutabogama mu itangwa ry'ubutabera.

Brig Gen John Bagabo Perezida w'urukiko Rukuru rwa Gisirikare yongeye gushimangira ko igisirikare cy'u Rwanda kiyemeje kuzamura ireme ry'ubutabera. yashishikarije abitabiriye ayo mahugurwa kumenya amategeko rusange ashimangira akamaro ku guhuza ibyemezo kugirango ubutabera butangwe neza.

Mu myaka itari mike ishinze u Rwanda rwakoresheje ahanini amategeko y'imbonezamubano aho abacamanza bafite ubwigenge bwo gusobanura  imanza  no gufata ibyemezo  bagendeye ku manza zabanje bahuza ingingo z'amategeko mbonezamubano ndetse n'amategeko rusange ubu bukaba ari uburyo bugamije gushimangira kugendera ku mategeko mu byemezo bitandukanye bifatwa n'urukiko.



Izindi nkuru wasoma

Umugore wacibwaga intege agiye kuyobora igisirikare cya Kenya cyirwanira mu Kirere

Abimuwe muri Bannyahe imyaka 7 ishize bababajwe n'indishyi bagiye guhabwa

Abahoze muri FDLR bahawe umukoro nyuma yo gusoza amahugurwa

DRC:Ubutasi bwa gisirikare butumye Kenya Airways ihagarika ingendo yagiriraga i Kinshasa

Rubavu:Umugabo yishe umugore we bari bamaranye amezi abiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 13:43:16 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abacamazaabashinjacyahaabanditsi-abashinzwe-iperereza-mu-nkiko-za-gisirikare-bari-guhabwa-amahugurwa--.php