English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese dutegereze hongere hapfe abandi bantu kugirango umutwe wa FDLR uhagarikwe? - Dr Jean Damascène Bizimana

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2024 ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yavuzeko ubwo Jenoside yakorwaga mu Rwanda umuryango mpuzamahanga n'ibihugu biwugize bari bafite amakuru ahagije mu biri kubera mu Rwanda ariko ntabushake bagize mu kuyihagarika.

Minisitiri Jean-Damascène Bizimana yavuzeko hari ibimenyetso byinshi byerekanagako Jenoside yari  iri gutegurwa icyo gihe, nkaho yagarutse kuri tariki ya 11/08/1993 ubwo komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yasohoye raporo igaragazako abo mu bwoko bw'Abatutsi bari guhura n'ubwicanyi bukomeye ibyo bigaragaza ko amakuru yose yari azwi.

Yakomeje avugako 07 Nyakanga 2000  komisiyo ishinzwe iperereza y'ubumwe bwa Afurika yasohoye raporo ivugako Jenoside yakorewe Abatutsi yagombaga gukumirwa ariko ntabushake bagize.

Dr Jean-Damascène Bizimana yatanze urundi rugero rwo kuri tariki ya 15 Ukuboza 1999 ubwo komisiyo y'umuryango w'Abibumbye yasohoraga raporo ivugako imiterere y'umuryango w'Abibumbye ariyo ifite umutwaro wo kuba itarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda."

Gusa ikibabaje nuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abagishigikiye gupfobya jenoside aho yatanze urugero ku mutwe wa  FDLR ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yibutsa ko hari imyanzuro myinshi y'imiryango mpuzamahanga isaba ko uyu mutwe waseswa kandi abawugize bakoherezwa mu Rwanda ariko bikaba bitarakozwe.

Mu gusoza ijambo rye Dr Jean-Damascène Bizimana yabajije isi yose niba bagomba gutegeza kugirango hongere hapfe abandi nk'abapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugirango umutwe wa FDLR ubone guhagarikwa.

Ati"nyuma y'imyaka 30 Abajenosideri ba FDLR bakomeje ubwicanyi ku Banyecongo bo mu bwoko bw'Abatutsi batuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ese dutegereze kugirango hazongere hapfe abandi bantu nk'abapfuye muri Jenoside yakorewe  Abatutsi kugirango uwo mutwe uhagarikwe."

Dr Jean-Damascène Bizimana atangaje ibi mu gihe Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron nawe aherutse gutangazako  u Bufaransa bwari bufite ubushobozi bwo guhagarika jenoside yakorwaga  mu Rwanda ariko nti hagire icyo bukora kugirango buhagarike Jenoside yakorwaga mu Rwanda mu 1994.



Izindi nkuru wasoma

Nigeria:Abantu 11 muri 40 batwikiwe mu musigiti bahise bahasiga ubuzima

Perezida Kagame yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu

DRC:Abantu 20 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

Indoneziya:Abantu 43 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n'imyuzure



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-07 14:18:26 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-dutegereze-hongere-hapfe-abandi-bantu-kugirango-umutwe-wa-FDLR-uhagarikwe--Dr-Jean-Damascne-Bizimana.php