Uburusiya:Ibitangazamukuru bitagira umupaka byafungiwe imbugankoranyambaga
Imiryango itandukanye n'impirimbanyi z'ubwisanzure bw'itangazamakuru yamaganye icyemezo cyafatiwe Abanyamakuru batagira umupaka(Reporters Without Boarders) cyo kubahagarikira "Internet".
Umuryango wa Reporters Without Boarders usanzwe ufite ikicaro i Paris mu Bufaransa wavuzeko Guverinoma y'Uburusiya yafunze imiyoboro ijya ku rubuga rwayo muri icyo gihugu kuva taliki ya 18 z'ukwezi ka kane.
Uwo muryango ukomeza uvugako impamvu yatumye Uburusiya bufata icyo kemezo idasobanutse ariko uwo muryango usanga impamvu yabiteye aruko bakomeje gushira ahabona ihohoterwa riri gukorerwa Abanyamakuru b'uyu muryango bari muri Ukraine no mu Burusiya.
Indi mpamvu babona nuko Abanyamakuru b'uyu muryango bakomeje gushira hanze icengezamatwara riri gukorwa na Guverinoma y'Uburusiya muri iki gihe cy'intambara.
Ibi bikozwe mu gihe habura iminsi mike kugirango Reporters Without Boarders isohore urutonde rugaragaza uburyo ibihugu bihagaze mu gutanga ubwisanzure bw'itangazamakuru ku munsi wahariwe ubwisanzure bwaryo tariki ya 3 Gicurasi.
Raporo ya Reporters Without Boarders y'Umwaka ushize yari yashize Uburusiya ku mwanya wa 164 ku isi mu bihugu 180 byari kuri urwo rutonde.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show